Rwanda:  Hatangijwe umukino  wa ‘TEQBALL’

Mu Rwanda hatangijwe umukino ukinwa n’abazi umupira w’amaguru witwa ‘TEQBALL’ aho ari umukino ukinirwa kumeza yabugenewe gusa uwukina akaba atemerewe gukoresha amaboko.

Ni umukino watangirijwe mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Abatangije uyu mukino bibumbiye mu ishyirahamwe bise Rwanda TEQBALL Federation (FERWATEQ).

Perezida w’Iihyirahamwe rya FERWATEQ, Ntirenganya Frederic, avuga ko uyu mukino wa TEQBALL watangiriye mu gihugu cya Hungary mu mwaka wa 2017 bakaba bifuza ko uyu mukino ugera no  mu Rwanda kandi by’umwihariko hakibandwa ku basanzwe bazi ndetse banakunda umupira w’amaguru ariko bitabujije n’abandi ko baza bakawutozwa.

Yagize ati” Icyicaro gikuru kiri mu akarere ka Nyanza, ariko turifuza ko TEQBALL ikwira mu gihugu cyose kuko ibikoresho byifashishwa mu mukino birahari. “

Bamwe mu bibumbiye mu ishyirahamwe rya ‘FERWATEQ’ biganjemo abasanzwe bakina ndetse bakanatoza umupira w’amaguru bavuga ko umukino wa TEQBALL ari uburyo bwiza bwo kubafasha kubona undi mukino bashobora gukina no gutoza.

Umwe yagize ati”Icyiza cya TEQBALL ntabwo umuntu ashobora kuvuna undi bivuze ko n’umuntu utagifite imbaraga zo gukina umupira w’amaguru yaza rwose akisangamo agakina uyu mukino”

Undi nawe yagize ati” Niba usanzwe uri umuhanga mu gukina umupira w’amaguru wanaba icyarimwe umuhanga mu gukina TEQBALL.”

Mana Jean Paul usanzwe ari umukozi wa Komite Olympique binyuze muri Olympafrica ari nawe wagize uruhare kugira ngo uyu mukino wa TEQBALL uzanwe mu Rwanda avuga ko ‘Komite Olympic ibazi kandi uriya mukino bazawukunda by’umwihariko ku basanzwe bazi umupira w’amaguru.”

- Advertisement -

Yagize ati”Ndabasaba ko mwafatanya kugirango uyu mukino dukomeze kuwukuza kuburyo muminsi itaha twatangira kubona abakinnyi bitabira imikino olympike, igikombe cy’isi nandi marushanwa atandukanye.

Kugeza ubu abifuza gukina uyu mukino byarorohejwe n’ubuntu Kandi ku bibuga bitandukanye hari ibikoresho birimo imipira, ameza yabugenewe n’ibindi ari nabyo bikenerwa ngo ukinwe.

I Nyanza, uyu mukino wa TEQBALL batangiye kuwukinira kuri stade ya Nyanza n’ahitwa kuri Olympic.

Abakina ‘TEQBALL’ bifashisha ameza yabugenewe
Perezida w’Ishyirahamwe rya FERWATEQ avuga ko batangiye gukwirakwiza umukino wa TEQBALL hirya no hino

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ NYANZA