Simba yemeje ko yahaye akazi Uwayezu Régis

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Simba SC, iyi kipe yemeje ko yahaye akazi, Uwayezu Jean François Régis wari Visi Chairman wa APR FC.

Aya makuru yari amaze iminsi avugwa ariko iyi kipe ndetse na Uwayezu nta n’umwe urabyemeza.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Simba SC yemeje ko Uwayezu Jean François Regis, ari we Muyobozi Nshingwabikorwa (CEO), w’iyi kipe.

Regis yasimbuye Imani Kajula wari uherutse kwegura kuri izi nshingano. Azatangira inshingano z’akazi tariki ya 1 Kanama 2024.

Uwayezu yari Visi Chairman wa APR FC. Yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse yigeze kuba umutoza w’abana mu kipe y’Ingabo.

Amaze imyaka 12 irenga mu kazi ko guteza imbere ruhago mu Rwanda.

Uwayezu Jean François Régis yagizwe CEO wa Simba SC
Itangazo rya Simba SC ryemeza ko Uwayezu Jean François Regis yahawe akazi

UMUSEKE.RW