U Rwanda na Congo byagiranye ibiganiro muri Zanzibar

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, “ngo byagenze neza”.

Kuri X yahoze ari Twitter Amb. Nduhungirehe yavuze ko habaye ibiganiro by’imbonankubone kandi birimo kubwizanya ukuri hagati y’intumwa z’u Rwanda zarimo n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo bya africa y’Iburasirazuba, Rtd Gen James Kabarebe.

Congo Kinshasa yari ihagarariwe n’abakuriwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Hon Gracia Yamba.

Tanzania na  Sudan y’Epfo nib o bahuza muri ibyo biganiro byabaye mu mwiherero wo ku rwego rwa ba Minisitiri bo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC hakaba hari n’intumwa za Uganda n’iza Kenya, kandi hari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ushinzwe ibibazo bya politiki.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Inama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka ibisubizo, kandi ba Minisitiri b’ibihugu byombi bagaragaje ubushake no kugaragaza ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byakemuka mu mahoro.”

Amb. Olivier Nduhungirehe aganira n’abo ku ruhande rwa Congo

Yongeyeho ko kubera iyo mpamvu hafashwe imyanzuro ikomeye yo kubura iibiganiro bya Nairobi n’inzira ya Luanda igamije gusubiza ibintu mu buryo hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Congo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo yasohoye itangazo risubiza Amb. Nduhungirehe ko muri iriya nama ngishwanama, idafatirwamo ibyemezo, uwari uhagarariye Congo, Visi Minisitiri Gracia Yamba yatanze ubutumwa butomoye.

Ko Congo Kinshasa ishyize imbere ibiganiro bya Luanda bigamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rinavuga ko uhagarariye Congo yamenyesheje inama ko “ububabare bw’abaturage no kuba bahunga ibyabo babiterwa n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda na M23 ko bidaterwa n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.”

- Advertisement -

Congo kandi ivuga ko umwiherero w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba uri ku rwego rwa ba Minisitiri udasimbura Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yasabye ko hajyaho ibiganiro bya Luanda.

Hashize igihe gito America itangaje ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa zimeranyijwe ko hajyaho agahenge k’iminsi 15, kagamije ko abaturage bagera kuri miliyoni 3 bahunze intambara bagerwaho n’inkunga, abandi bagasubira mu byabo.

Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga, 2024 nibwo Ibiro bya Pereiza muri America byasohoye itangazo rivuga ko icyo gihugu cyavuganye n’u Rwanda na Congo ku bijyanye no gushyiraho kariya gahenge ko guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 15 mu burasirazuba bwa Congo.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW