Umutoza wa Rutsiro yakoze ubukwe [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rubangura Omar usanzwe ari umutoza wungirije mu kipe ya Rutsiro FC ikina mu cyiciro cya mbere, yakoranye ubukwe na Ingabire Sal’wa bari bamaze igihe bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ni bwo umutoza wungirije wa Rutsiro FC, Rubangura Omar, yasabye anakwa umukunzi we, Ingabire Sal’wa wari waramwemereye kuzamubera umugore w’isezerano.

Umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, wabereye mu Karere ka Musanze ndetse witabirwa n’inshuti n’abavandimwe n’imiryango ya Omar na Ingabire. Umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu kwezi gushize.

Mu bandi bitabiriye ibirori bya Rubangura na Sal’wa, harimo abatoza bakorana muri Rutsiro FC, barimo Gatera Moussa na Aimée utoza abanyezamu b’iyi kipe.

Rubangura n’umugore we, bazatura mu Mujyi wa Kigali, mu gihe akazi k’uyu mutoza kari mu Karere ka Rubavu kuko ari ho Rutsiro FC izajya yakirira imikino nk’uko byahoze.

Uyu mutoza yaciye mu makipe nka Rwamagana City na La Jeunesse FC, mu gihe yazamukiye muri La Jeunesse FC yabereye umukinnyi.

Ababyeyi bitabiriye ubukwe bwa Omar na Sal’wa
Basaza ba Sal’wa bari bahabaye
Ababyeyi batandukanye bari baje gushyigikira Omar na Sal’wa
Urungano rwa Sal’wa rwaje kumushyigikira
Nyirasenge wa Omar yaje kubashyigikira
Sal’wa na Omar bari bagaragiwe n’urungano rwa bo
Parrain na Marraine babaye hafi y’abageni
Mama Sal’wa (iburyo) na Mama Omar (ibumoso), bari bahabaye
Nyirabukwe wa Omar yari yaje kubashyigikira
Akanyamuneza kabagaragaraga ku maso
Omar na Sal’wa bahawe umugisha w’ababyeyi
Ababyeyi bakomeje kuba hafi cyane y’uyu muryango
Hadjati Mama Iddo yari yishimiye aba bageni
Abatoza ba Rutsiro FC baje gushyigikira Omar
Umuryango wa Djasmin, waje gushyigikira Sal’wa na Omar

UMUSEKE.RW