Ahantu 110 haberaga amasengesho bita “mu Butayu” hazafungwa burundu

*Insengero 306 na zo zizasenywa burundu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko yagenzuye insengero 14 094, muri zo izigera kuri 306 zizasenywa burundu.

Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko izo nsengero zizakurwaho ntizongere gukora kuko byagaragaye ko zitujuje ibisabwa, kandi kubera imiterere yazo zishobora gushyira mu kaga abazisengeramo.

Yagize ati: “Uyu munsi ubugenzuzi bwakozwe ku nyubako yitwa urusengero. Kugeza ubu twangenzuye inzu zisengerwamo 14 094, hari abafite ibibazo binyuranye, harimo izigaragara ko zidashobora kongera gukorerwamo bitewe n’aho ziherereye.”

Izo ni zo zigomba kuhava bitewe n’uko ahantu ziri ari mu manegeka. Yavuze ko insengero zirengera 600, muri zo 306 zitakongera gukorerwamo na banyirazo ngo barabizi.

MINALOC ivuga ko kuvuga ko inzu zisengerwamo inyinshi zafunzwe bitavuze ko hari ikibazo kiri hagati ya Leta n’amadini, kuko ngohafunzwe inzu yitwa urusengero, amadini n’amatorero yujuje ibisabwa na yo arahari, arakora kandi ngo ntawigeze ayafunga.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari n’ahandi hantu hagera ku 110 hashobora gushyira mu kaga abahasengera, harimo ubuvumo, imisozi n’ahandi na ho hafashwe icyemezo ko hafungwa burundu.

Ati: “Mu bugenzuzi bwakozwe hari ibice bibiri birimo ahantu hitwa inzu zisengerwagamo (urusengero) ndetse hari n’ahasengerwa hatari n’inzu murabizi ko hari Abanyarwanda basengeraga mu misozi, ahantu hari amazi, hari ubuvumo, ibitare, ibintu byinshi twitaga “Ubutayu”, ukumva inkuba yakubise abantu wajya kureba ugasanga ni ahantu hateye ikibazo.”

Yunzemo ati: “Tumaze kubona ahantu 110 mu gihugu twumvikanye ko tuhafunga, kuko nta kintu na kimwe gishobora kurinda abantu gihari.”

- Advertisement -

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda Musenyeri Dr Mbanda Laurent, yavuze ko na bo nk’abanyamadini bemera ko hari abasenga mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse ugasanga n’abasengera mu nyubako zitajyanye n’igihe.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ihagurukiye gufunga insengero zitujuje ibisabwa, birimo ahantu ho kwisanzurira hanze y’urusengero, inyubako kuba zijyanye n’igihe, ubwiherero ariko no kureba ko abavugabutumwa n’abahagarariye insengero bafite ubumenyi mu ivugabutumwa.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW