Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amahoro mu karere ari ingenzi by’umwihariko ku Rwanda .
Yabigarutseho ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, yarahiraga ku mugaragaro kongera kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu.
Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo n’akarasisi ka gisirikare.
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bamugiriye ikizere cyo kongera kuyobora igihugu.
Ati ” Icyingenzi muri byose turi hamwe, turi kumwe, turi kumwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, yo kubakorera no gukorera hamwe ibyo twifuza byose tuzageraho.”
Umukuru w’Igihugu yashimiye abakuru b’ibihugu n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino baje kwifatanya n’u Rwanda.
Ati “Kuba muri hano kuri uyu munsi w’ingenzi, bifite icyo bisobanuye kandi ni ibyo gushimwa cyane. Twishimiye by’umwihariko abakuru b’ibihugu bose baje kwifatanya natwe cyangwa abohereje intumwa. Abenshi muri mwe, mwaherekeje igihugu cyacu n’abaturage bacu muri uru rugendo rw’imyaka 30 yo kongera kwiyubaka.”
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yashimangiye ko ashyize imbere amahoro by’umwihariko mu karere.
Ati “Amahoro mu karere ni ikintu cy’ingenzi ku Rwanda. Gusa yarabuze by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntabwo yatangwa n’umuntu uturutse ahandi kabone nubwo yaba ari igihangange gute mu gihe igice kirebwa kidakoze ibikenewe.”
- Advertisement -
Perezida wa Repubulika yavuze ko mu gihe ibyo byaba bidakozwe n’ubuhuza bukorwa n’abayobozi b’Akarere butagerwaho uko bukwiye.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Perezida wa Angola na Wiliam Ruto wa Kenya ku bw’umusanzu wabo.
Ati “ Ndashaka gushimira Perezida wa Angola, Joao Lourenco na Perezida William Ruto byumwihariko ku bintu byose bakoze kandi bakomeje gukora.”
Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0,32%.
UMUSEKE.RW