Amavubi yatangiye umwiherero – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo abakinnyi bakina imbere mu Gihugu bitabiriye umwiherero w’Amavubi nyuma yo gukina Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona mu makipe ya bo. Uyu mwiherero utegura imikino ya Libya na Nigeria  uri kubera kuri Gorilla Hotel i Nyarutarama.

Ku gicamunsi, ni bwo aba basore b’umutoza, Torsten Frank Spittler, batangiye imyitozo ku kibuga cya Stade Amahoro, kuko n’imikino u Rwanda rwakiriye izajya ibera kuri iyi Stade iherutse kuvugururwa ikajyanishwa n’igihe.

Abakinnyi 26 ni bo bakina imbere bahamagawe, ari na bo batangiye umwiherero, kongeraho Gitego Arthur wa AFC Léopards yo muri Kenya, mu gihe bagenzi ba bo icyenda bakina hanze y’u Rwanda, bazabisungaho mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko tariki 31 Kanama ari bwo Ikipe y’Igihugu izafata urugendo rwerekeza i Tripoli muri Libya, aho  tariki ya 4 Nzeri Amavubi azaba akinira na Libya kuri Tripoli Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu gihe umukino wa Nigeria uzakinwa tariki ya 10 Nzeri kuri Stade Amahoro Saa Cyenda z’amanywa.

Abanyarwanda banyotewe gukina Igikombe cya Afurika kuko hashize imyaka 20 bakitabiriye, ari na yo nshuro rukumbi u Rwanda rwagikinnye.

Abasore binjiye mu mwiherero kuri uyu wa Mbere
Abakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero uyu munsi
Umutoza mukuru w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, Ubwo yinjiraga mu mwiherero
Gad na Patient ni bo banyezamu bakoze imyitozo uyu munsi
Umutoza anyuzamo akaganira n’abakinnyi be
Siméon ari mu bakoze imyitozo
Fabio na Hakim mu myitozo y’Amavubi
Ally na Hamiss wa Gasogi United mu myitozo y’Amavubi
Mugisha Gilbert wa APR FC
Gitego Arthur wa AFC Léopards
Torsten Frank Spittler yabaga abwira abasore be uko yifuza ko bahagarara

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW