Apôtre Gitwaza yakomoje ku mijugujugu yatewe ahishura ko Africa ari umugabane w’Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Gitwaza yavuze urugendo rushaririye yanyuzemo mu myaka 25 atangije ZT Celebration centera

Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yagaragaje ko  ahazaza ha Afurika ari heza ndetse iterambere rya ho riri mu biganza by’Imama.

Yabitangaje ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, yatangizaga igiterane  Africa Haguruka, cyabaga ku nshuro ya 25 ari nako iri torero ryizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Iki giterane cyaberaga ku Musozi wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo .

Ni igiterane cyabanjirijwe n’ibirori biri mu ndirimbo zo  guhimbaza Imana za Asaph Music International, imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndetse n’ingoma zo mu Burundi zikunze gususurutsa abatari bacye.

Iki giterane cyari cyitabiriwe n’abakirisitu b’iri torero n’abandi bo yandi matorero ndetse n’abashumba baturuka hirya no hino ku isi.

Dr Gitwaza yavuze ko urugendo rw’imyaka 25  rwari rushaririye…

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko urugendo rw’imyaka 25 rutari rworoshye ariko Imana yabaye iyo kwizerwa.

Umushumba Mukuru  Zion Temple Celebration Center, Dr Paul Gitwaza, avuga ko nk’itorero banyuze mu bihe bigoye

Ati “ Mu myaka 25 ishize dufite ibintu byinshi twanyuzemo, byatumye duhamya ko Uwiteka akomeye kandi ari uwo gushimwa cyane. Gukomera kwe ntabwo kurondoreka kandi tuzavuga ibyo yakoreye muri Zion Temple.”

- Advertisement -

Akomeza ati “ Imana yatubereye iyo kwizerwa ibihe byose.”

Dr Pauk Gitwaza yavuze ko Imana yamutumye mu Rwanda kuvuga ubutumwa avuye muri Kenya, afite imyaka 24.

Icyo gihe ngo nta muntu yari azi ndetse cyari igihe kigoye kuko u Rwanda rwari rumaze igihe ruvuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorerewe Abatusti gusa akurikira ijwi rimubwira ngo ajye mu Rwanda.

Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho Amatorero ya Zion Temple Celebration Center avuga ko mu myaka 25 bahuye n’ibica ntege byinshi.

Ati “ Twarasebejwe cyane, byumwihariko njye naratutswe,naciwe intege,naragambaniwe, n’ibindi byinshi ariko mwaransengeye, mwaranshyigikiye n’umuryango wanjye, mubera maso uyu murimo, dukomeza iyi ntumbero dufite uyu munsi tudacogoye.”

Dr Paul Gitwaza yashimiye abo batangiranye umurimo n’abandi baje nyuma maze bagafatanya kubaka itorero.

Ati “ Mu mijugujugu y’ibibazo twanyuzemo,mwakomeje kutubera maso muri uyu murimo. Hari n’abandi baje na nyuma y’iyi myaka ngo dufatanye.yewe hari n’abavutse nyuma mwese ndabashimiye.”

Ahazaza ha Afurika …

Apôtre Dr Paul Gitwaza yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hazaba heza ndetse Imana ihafiteho umugambi mwiza.

Umushumba wa Zion Temple Celebration Center yavuze ko mu myaka 25 Afurika iba , yabaye umwanya wo kwibutsa ko iterambere rya Afurika riri mu biganza by’Imana.

Ati “ Twamenye ko Imana ifite umugambi abahungu n’Abakobwa ba Afurika batuye kuri uyu mugabane. Abanyafurika baba muri Diaspora, n’abajyanywe mu mahanga.Africa Haguruka yabaye umwanya wo kwibutsa Abanyafurika ko ubukene bwa karande atari isezerano kandi ko gutera imbere kwacu kutazava mu mahanga. Gutera imbere kwa Africa kuzava ku mana kuko turi abana bayo.”

Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye Ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre  Dr Paul Gitwaza.

Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 ari bwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwaga ‘Heal our NATION”.

Kanuma Damscene usanzwe ari umuramyi yafashije abakirisitu kwegera Imana
ingoma z’Abarundi zanyuze abatari bacye
Pasiteri JB niwe wayoboye gahunda ya  Africa Haguruka asanzwe ari umushumba muri Zion Temple
Bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka 25 Africa Haguruka na Zion bibayeho

UMUSEKE.RW