Basketball: Perezida Kagame na Madame barebye umukino w’u Rwanda – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yatsinze Argentine amanota 58-38 ikatisha Itike ya 1/2 mu Irushanwa ry’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).

Ni umukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 22 Kanama 2024, muri BK Arena saa Mbiri z’ijoro.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Madame Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo mushya, Kayishema Richard n’abandi bakunzi ba Basketball basaga 5,500 bari bakoraniye muri iyi nyubako iri i Remera kugira ngo barebe uyu mukino wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe igera muri 1/2.

U Rwanda rwatangiye neza umukino maze rutwara agace ka mbere ku manota  20-13, Abanyarwanda batangira kumva ko bishoboka kwitwara neza imbere y’iyi kipe yo kwa kizigenza Lioneli Messi.

Mu gace ka kabiri k’umukino, amanota yarumbye cyane kuko habonetsemo amanota 16 gusa. Icyakora, Argentine ni yo yakegukanye ku manota 9-7, bajya kuruhuka n’ubundi u Rwanda ruri imbere n’amanota 27-22.

Argentine yarushijeho kugaragaza intege nke muri uyu mukino mu gace ka gatatu kuko u Rwanda rwagatwaye rubarusha amanota 11 (18-7).

Inkumi z’umutoza Dr Cheikh Sarr zakomeje gutanga ibyishimo ku Banyarwanda ,maze zinatwara agace ka nyuma ku manota 13-9. Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Argentine amanota 58-38 rubona intsinzi ya kabiri nyuma yo gutsinda Liban mu mukino wa mbere, ibyatumye ruhita rubona itike ya 1/2.

Murekatete Bella usanzwe ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wongeye kuba inyenyeri muri uyu mukino, aho kuri iyi nshuro yakoze ibizwi nka double double; atsinda amanota 18 ndetse anaba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro 18.

Mu mukino wo muri iri tsinda wabanje, Grande-Bretagne yabonye intsinzi ya mbere imbere ya Liban yatsinze amanota 77-72, mu mukino na bwo wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo Kayishema Richard.

- Advertisement -

Muri uyu mukino, Trinity Baptiste wa Liban ni we watsinze amanota menshi (24), mu gihe Savannah Wilkinson wa Grande-Bretagne yatsinze amanota 16.

U Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota ane, rukurikiwe na Argentine ifite amanota atatu, Grande-Bretagne na yo ifite amanota atatu, mu gihe Liban ifite amanota abiri.

Imikino yo mu itsinda C yabaye ku wa Kabiri, yasize ikipe y’igihugu ya Sénégal na yo ibonye itike ya 1/2 kuko na yo yatsinze imikino ibiri.

Sénégal iyoboye iri tsinda n’amanota ane, ikurikirwa na Hongrie ifite amanota atatu, hagakurikiraho Brézil na yo ifite amanota atatu, mu gihe Philippines ya nyuma ifite amanota abiri.

Kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024 harasozwa imikino y’amatsinda, aho hateganyijwe imikino ine.

Imikino yo mu itsinda C ni yo irabimburira iyindi kuko saa Tanu z’amanywa Sénégal irakina na Philippines , nyuma y’aho saa Munani z’amanywa Brézil ikine na Hongrie.

Mu itsinda rya nyuma, saa Kumi n’Imwe harakinwa umukino urahuza Argentine na Liban, mu gihe saa Mbiri z’ijoro u Rwanda ruraba rushaka intsinzi kuri Grande-Bretagne kugira ngo ruyobore iri tsinda.

Iyi mikino iri kubera i Kigali muri BK Arena kuva ku wa 19 Kanama, ikazasozwa ku wa 25 Kanama 2024.

Bati intsinzi bana n’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yari muri BK Arena ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine
Umukuru w’Igihugu yanyuzwe n’uko aba bakobwa bitwaye
Madame Jeannette Kageme nawe yashimishijwe n’intsinzi y’u Rwanda
Umukuru w’Igihugu na Madame, bari baje gushyigikira Ikipe y’Igihugu
Minisitiri wa Siporo (ubanza ibumoso) na Perezida wa Ferwaba (ubanza iburyo) barebanye uyu mukino n’Umukuru w’Igihugu na Madame
Ikimenyetso cy’ibyishimo by’intsinzi
Abarebye uyu mukino banezerewe
Abari n’u Rwanda batanze ibyishimo
U Rwanda rwihariye umukino
Abarebye uyu mukino baryohewe
Ni umukino wari ku rwego rwo hejuru

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW