Bite bya Chérif Bayo utaragaruka mu kazi?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunya-Sénégal ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Kiyovu Sports, Chérif Bayo ntagaruka mu kazi kuva iyi kipe yasubukura imyitozo ariko inkuru nziza mu matwi y’abakunzi b’iyi kipe ni uko uyu musore akomeje kwikoresha imyitozo.

Kuva umwaka w’imikino 2023-24 warangira, abakinnyi batandukanye bahise basura mu miryango ya bo, ndetse ubu hari bamwe mu banyamahanga bataragaruka mu Rwanda kandi bakihafite amasezerano y’akazi.

Umwe mu beza Kiyovu Sports ifite, ni Chérif Bayo ukomoka mu gihugu cya Sénégal, ukina hagati mu kibuga hagati. Uyu kugeza ubu ntaragaruka mu kazi ndetse aracyarikumwe n’umuryango we muri Sénégal.

Aganira na UMUSEKE, uyu mukinnyi yavuze ko muri iki cyumweru agomba kuza gutangira akazi. Ati “Muri iki cyumweru ndaba nagarutse mu kazi.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo atari gukorana na bagenzi be, ariko aticaye ubusa kuko yikoresha imyitozo. Bayo ni umwe mu bakinnyi beza bari muri shampiyona y’u Rwanda.

Urucaca rukomeje imyitozo rwitegura shampiyona y’uyu mwaka, aho ruzatangira rucakirana na AS Kigali.

Chérif Bayo aragaruka mu kazi muri iki cyumweru

UMUSEKE.RW