Burera: Polisi yarohoye imodoka iheruka kugwa mu Kiyaga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Burera: Polisi yarohoye imodoka iheruka kugwa mu Kiyaga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera,yarohoye  imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera.

Ni impanuka yakomerekeyemo abantu babiri gusa nta muntu witabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 1 Kanma 2024,  ari bwo  iyo modoka yaguye mu kiyaga cya Burera ubwo yari igeze mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera.

Yagize ati “Iyo modoka Voiture Avensis RAH 106 R, ubwo yari mu muhanda witaka iva Kinyababa yerekeza Kidaho, yagonze igiti kiri munsi y’umuhanda iribirindura igwa mu kiyaga cya Burera, hakomereka umushoferi uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba, uwakomeretse yajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri aravurwa arataha”.

Amakuru atanga n’abaturage avuga ko ngo impamvu umushoferi ariwe wakomeretse,  ni uko imodoka yageze muri icyo kiyaga akiyirimo mu gihe uwo bari kumwe ngo imodoka ikimara kugonga igiti yanyuze mu idirishya agwa hanze ku bw’amahirwe ntiyakomereka, imodoka imanuka umusozi ibirinduka, igwa mu kiyaga yamaze kuyivamo..

SP Mwiseneza yavuze ko Polisi ku bufatanye n’abaturage iyo modoka yakuwe mu kiyaga hifashishijwe imodoka ya kabuhariwe mu guterura ibiremereye.

Yavuze kandi ko iyo modoka yavanwe muri icyo kiyaga yangiritse cyane, hakaba hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye impanuka.

SP Mwiseneza yabasabye abashoferi  kwirinda uburangare bakagira ubushishozi igihe cyose batwaye ibinyabiziga.

Hifashishijwe imodoka ifite umwihariko  mu gutabara 

IVOMO: Kigali Today

- Advertisement -

UMUSEKE.RW