Diane Nyirashimwe wahoze muri True Promises yagarutse mu Rwanda

Diane Nyirashimwe uzwi cyane muri Healing Worship Team, True Promises na Zebedayo Family, yagarutse mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku wa Kane  tariki ya 1 Kanama 2024,nibwo, uyu muramyi usigaye warahawe izina rya Deborah, yageze mu Rwanda.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Diane yerekeje gutura  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,asanzeyo umugabo we Eric Mpore.

Akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’abagize umuryango we barimo Tresor banaririmbanye mu itsinda rya True Promises ubwo yari i Kigali.

Amakuru avuga ko yaba aje muri gahunda z’umuryango we ndetse no kwitabira igiterane Africa Haguruka  cy’Itorero Zion Temple Celebration Center, asanzwe abarizwamo.

Diane yafashije Healing Worship Team kuba itsinda rya mbere rihagaze neza mu Rwanda. Indirimbo nka “Nguwe neza”, “Icyo wavuze”, “Nta misozi” n’izindi yagizemo uruhare rukomeye, zakoze ku mitima ya benhi.

Ubu ari mu baririmbyi bakunzwe mu itsinda ry’abaramyi b’Itorero Zion Temple ya Dallaras muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UMUSEKE.RW