Dr Ngirente yasabye urubyiruko kugira uruhare mu cyerekezo cy’Igihugu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye urubyiruko kurinda ibyagezweho no gukomeza kugira indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda by’umwihariko ko rufite inshingano zo kubyaza umusaruro ubumenyi rufite mu kubaka igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, ubwo urubyiruko rusaga 494 rwasozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14, mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.

Iri torero ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga, abarangije yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa zivuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’Urubyiruko.

Mu minsi 47, urubyiruko rwatojwe uburere mboneragihugu ndetse n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare, bigishwa indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubunyangamugayo n’umurava.

Bahawe amasomo abafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa.

Abasoje Itorero babwiye UMUSEKE ko basobanukiwe amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu ndetse no kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Uwamahoro Valentine yagize ati “Nk’urubyiruko byatwigishije ko tugomba kugira ubumwe ndetse no kubaka Igihugu. Turinda ibyagira ingaruka mbi ku buzima bwa bagenzi bacu turwanya ibiyobyabwenge byatsikamira urubyiruko.”

Manishimwe Gustave nawe ati “Twiyemeje kuba Abanyarwanda bumva ko bafite uburenganzira kandi bakagira n’inshingano, ibi tuzabikora dushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda duhanga imirimo mishya.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène, yavuze ko amasomo yose n’ibiganiro Intore zahawe byazifashije kumenya aho Igihugu cyavuye.

- Advertisement -

Ati” Indangamirwa zanitabiriye igikorwa cyo gutora bikorewe muri iki Kigo cyabo cya Nkumba. ni amahirwe batazibagirwa yo kuba baraje mu Itorero bigahurirana n’uko abenshi muri bo bari batoye bwa mbere Umukuru w’Igihugu n’Abadepite aho abatoye bwa mbere bangana na 484, naho 16 aribo bari batoye ku nshuro ya 2.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko izi ntore bazitegerejeho kubakira ku masomo bahawe bikazabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu hamwe no kwigobotora bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko byiganjemo ibiyobyabwenge.

Ati ” Turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyonyabwenge kuko ibiyobyabwenge byica ubwonko bigatuma icyo igihugu kigitegerejeho kitakibona, ariko nawe icyo umuryango wawe wari ugutegerejeho ntuzakibone. Mureke twirinde ibiyobyabwenge.”

Yongeyeho ko “Muri urubyiruko twifuza ko rukura neza, abana bakure neza, mwige amashuri muyarangize mukorere igihugu mutamugaye.”

Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutore cya Nkumba gifatiye runini u Rwanda kuko usibye kwakira Intore, iki Kigo gitanga akazi ku baturage bagituriye bakahungukira byinshi kuko bibona mu bihakorerwa.

Yagaragaje ko Itorero Indangamirwa ritanga umusaruro mwiza buri mwaka, harimo gutanga Intore zinjira mu Ngabo z’Igihugu, n’impamba y’ubumenyi ku mateka y’Igihugu cyabo, kumenya ubwitange byasabye ngo Igihugu kigere aho kigeze, n’uruhare rwabo mu gukomeza iterambere twifuza.

Dr Ngirente yashimiye ababyeyi bohereje abana babo mu Itorero Indangamirwa cya 14, abatoza babo, n’abandi bose babitayeho mu buryo butandukanye.

Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’urubyiruko 494, barimo Abakobwa 216 n’Abahungu 278, ni mu gihe kandi iri torero ririmo abanyeshuri 33 biga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Mahanga, naho 67 muri bo biga mu mashuri Mpuzamahanga yo mu Rwanda.

Itorero ry’Igihugu ryagaruwe n’Umutoza w’Ikirenga Nyakubahwa Kagame Paul  mu mwaka wa 2008, aho ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko batozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zawo.

Intore zahawe imyitozo ya Gisirikare
Ubwo Dr Ngirente yakirwaga n’abasoje Itorero
Dr Bizimana Damascéne avuga ko uru rubyiruko rwamenye aho igihugu cyavuye

Hafashwe ifoto y’urwibutso
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente wari umushyitsi Mukuru

 

DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Burera