FEASSA 2024: Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino y’umunsi wa mbere mu irushanwa rihuza Ibigo by’amashuri yisumbuye muri Afurika y’i Burasirazuba, Feassa, amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiranye intsinzi.

Ku wa mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ni bwo amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Feassa riri kubera mu gihugu cya Uganda. Mu makipe arindwi ahagarariye u Rwanda yakinnye, ane muri yo yabashije kubona intsinzi, abiri aranganya mu gihe imwe yatsinzwe.

Mu mupira w’amaguru mu bahungu, APE Rugunga yanganyije ibitego 2-2 na Kalangalala [Tanzania], mu gihe mu bakobwa, GS Remera-Rukoma yanganyije 0-0 na Alliance SS [Tanzania].

Muri Volleyball mu bahungu, GS Officiel de Butare yatsinze St Augustine MS [Uganda] amaseti 3-2 mu gihe mu bakobwa, GS St. Aloys Rwamagana yatsinzwe na Kwanthaze SS (Kenya) amaseti 3-0.

Muri Basketball mu bakobwa, GS Marie Reine Rwaza yatsinze Buddo SS [Uganda] amanota 71-60, mu gihe mu bahungu ho, ITS Gasogi yatsinze Hope SS [Uganda] amanota 72-60. Muri Handball mu bahungu, Adegi Gatsibo yatsinze Mbogo Mixed SS [Uganda] ibitego 22-14.

Amakipe ahagarariye u Rwanda yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Kabiri. Mu mupira w’amaguru, harakina abakobwa. GS Remera-Rukoma irakina na Butere Girls HS yo muri Kenya. Muri Volleyball mu bahungu, GS Officiel de Butare iri gukina na Kiaguthu yo muri Kenya mu gihe mu bakobwa hakina St. Aloys na Elizabeth yo muri Uganda.

Muri Basketball mu bahungu, ITS Kigali irakina na Agoro Sare HS yo muri Kenya, mu gihe mu bakobwa, GS Marie Reine ikina na St. Noa Girls yo muri Uganda. Muri Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu mu bahungu, ITS Kigali irakina na Kamusinga yo muri Kenya.

Muri Handball mu bahungu, Adegi Gatsibo irakina na Ntare School yo muri Uganda, mu gihe mu bakobwa, Kiziguro SS ikina na na Njombe SS yo muri Tanzania. Muri Netball, GS Gahini irakina na DR Samia SS yo muri Tanzania.

GS Remera-Rukoma yatangiye inganya 0-0 na Alliance yo muri Tanzania
GS APE Rugunga na yo yatangiye inganya
Umuhungu wa Nyakwigendera, Patrick Mafisango, Crespo, ari muri APE Rugunga
GS St. Aloys Rwamagana yatangiye itsindwa amaseti 3-0
GS APE Rugunga ubwo bajyaga inama y’icyakorwa ngo babone intsinzi
Muri Basketball mu bahungu, ITS Gasogi yatangiranye intsinzi
Ni imikino iba irimo abasore bafite impano mu gukina imikino itandukanye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -