Gakenke: Abasaseridoti basabwe kuba abagabuzi b’amahoro

Abahawe ubusaserodoti muri Paruwasi ya Janja muri Diyosezi ya Ruhengeri, barimo Apadiri babiri, abahawe ubudiyakoni barindwi ndetse n’abakoraga Yubire y’imyaka 25 barindwi, basabwe gukomeza kuba ababibyi b’amahoro ubumwe n’ubutabera mu ntama babereye umushumba.
Ni umukoro bahawe kuri uyu wa 10 Kanama 2024, mu muhango wo guhimbaza Yubile y’Ubusaseridoti ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, bashimira Abapadiri barindwi muri iyo Diyosezi bahimbaza Yubile y’imyaka 25 bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
Ni ibirori byahuriranye kandi n’itangwa ry’Ubupadiri kuri Diyakoni Bizimana Maurice na Nsababera Narcisse, n’itangwa ry’Ubudiyakoni ku bafaratiri barindwi.
Abahawe ubusaserodoti bakanarahirira imbere ya Musenyeri Harolimana Vincent kuzamwubaha n’abazamusimbura, bavuze ko biteguye gutanga ubutumwa bwiza bw’amahoro mu mirimo batumwemo, ndetse bakabera abandi icyitegererezo, baharanira kubaka amahoro ubumwe n’ubutabera mu bakirisitu nk’uko babisabwe.
Padiri Hagenimana Fabien umwe mu bizihizaga Yubire y’imyaka 25, avuga ko kuba umupadiri ari umurimo mwiza kandi ushimisha uwawuhamagariwe, asaba n’ababyeyi kujya bafasha abana bagaragaje ko bifitemo uwo muhamagare bakabareka bakiyegurira Imana.
Yagize ati” Umuhamagaro wanjye watangiye nkiri muto muri Diyosezi ya Ruhengeri, nabona abapadiri bigisha nkibaza abazabasimbura mu gihe bazaba bashaje, Umuhamagaro utangira ubwo, abawutangiye bawishimire kuko ni mwiza, ababyeyi nabo ntibakagire ubugugu ku bana babo bifuza kwinjira muri uyu muhamagaro,kuko si umutungo wabo ahubwo ni impano y’Imana.”
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yashimiye cyane abahawe ubusaserodoti uburyo bitabiriye ari benshi, nk’ikimenyetso cyo guha agaciro Umuhamagaro wabo, abasaba kuzaba abagabuzi b’amahoro ubumwe n’ubutabera mu ntama bahawe kuyobora.
Yagize ati” Abasaseridoti bakenewe muri iki gihe mwahawe ububasha n’ubutumwa bwiza muzageza ku muryango w’Imana, tubifurije ubutumwa bwiza mwubaka amahoro ubumwe n’ubutabera, mugomba kugaragaza mu mvugo mu ngiro Yezu Kirisitu soko y’amizero ubumwe n’ubuvandimwe, kuko nibyo isi ikeneye n’Igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere Niyonsenga François Aimé, yashimiye abahawe ubusaserodoti n’ababyeyi babo babashyigikiye mu muhamagaro wabo, abasaba gukangurira abakirisitu guharanira amahoro ubumwe n’ubwiyunge no kwitabira gahunda za leta.
Yagize ati” Inzira mwatangiye ni nziza kandi muzayishobora mufashijwe na Nyagasani ari kumwe namwe kandi azabakomeza, muzaharanire gukangurira abakirisitu guharanira amahoro ubworoherane n’ubwiyunge no kwitabira gahunda za leta”
Paruwasi ya Janja niyo ifatwa nk’indashyikirwa mu gutanga umubare minini w’abapadiri muri Diyozezi ya Ruhengeri, aho iyo Paruwasi ikomeje kubyara impanga (abapadiri barenga babiri mu mwaka), aho yabyaye impanga muri 2007, 2009, 2016, 2017 no muri uyu mwaka wa 2024 yabyaye Padiri Bizimana Maurice na Padiri Nsababera Narcisse.
Abapadiri bizihije imyaka 25 bamaze mu murimo
Abahawe Ubusaseridoti basabwe kuba abagabuzi b’amahoro
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gakenke