Gakenke: Urubyiruko rusaga 500 rwasabwe gusigasira ubuto bwabo 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Inyigisho bahawe zirimo kwirinda ibyaha no kubikumira no gutanga amakuru aho babibona

Urubyiruko rusaga 500 ruturutse muri Paruwasi zitandukanye za EAR Diyosezi ya Shyira, bahuriye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga,bibutswa ko ubuto bwabo ari cyo gishoro cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Byagarutsweho kuri uyu wa 9 Kanama 2024, ubwo hasozwaga umwiherero wahuje uru rubyiruko bari bamazemo iminsi itatu  bahabwa inyigisho zitandukanye zibibutsa ko bakwiye kuba icyitegererezo kuri bagenzi babo.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko inyigisho bakuye muri uyu mwiherero zatumye bafata umwanzuro wo gukoresha imbaraga n’ubwenge bafite bategura imbere habo heza.

Iratwumva Fils Irené yagize ati”  Mu ndangagaciro twigishwa mu itorero ryacu harimo gukunda no kubaka Igihugu cyacu. Harimo indangagaciro zikwiriye umukirisitu nyawe, Polisi yatwigishije kwirinda ibyaha nko gukoresha ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateguwe, ibikorwa by’urugomo n’ibindi, byatumye mfata umwanzuro wo gukoresha ubwenge n’imbaraga mfite mu gutegura ejo hazaza hanjye nirinda kuba umutwaro ku gihugu.”

Niyodushima Pauline nawe ati” Nyuma yo guhabwa aya masomo namenye icyo ngomba gukora ubu gitegura icyerekezo cy’ubuzima bwanjye, nasobanukiwe ko njye ubwanjye ndi igishoro cy’ejo hazaza, umwanzuro ni ukwirinda ikintu cyose cyanyangiriza ubuzima nkirinda na bagenzi banjye, kuko ushoye nabi arahomba.”

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko muri Diyosezi ya Shyira, Past.Rev.Olivier Vuguziga, avuga ko inyigisho bibanze kubaha ari izibafasha kugira ubuzima bwiza, birinda gushukwa n’ubuto bwabo bwabashora mu byaha banabatoza indangagaciro za gikirisitu.

Yagize ati” Twateguye inyigisho zigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza tugendeye ku ndangagaciro za gikirisitu, tubibutsa ko badakwiye gushukwa n’ubuto bwabo bishora mu biyobyabwenge, inda zitateguwe, n’ibindi byaha byatuma bisanga mu magereza izi nyigisho bazihawe na Polisi, byose bigamije kubafasha kugira ubuzima bufite icyerekezo.”

Admin Pastor Niyongabo Charles avuga ko igitekerezo cy’uyu mwiherero ahanini cyari kigamije gutegura urubyiruko ruzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza no kubategura ngo bazavemo urubyiruko rushoboye kandi rushobotse.

Yagize ati ” Byaturutse ku cyifuzo cya Bishop Mugisha hagamijwe kubategura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, tubarinda ibibazo byinshi byugarije urubyiruko cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko, icyo tubifuzamo ni ukuvamo urubyiruko rushoboye kandi rushobotse, bazi kwirwanaho, kwitunga biturutse ku ndangagaciro za gikirisitu kandi tubitezeho guhindura n’abandi.”

- Advertisement -

Usibye ibikorwa byo guhugura urubyiruko no kubigisha indangagaciro zikwiriye umukirisitu nyawe n’umunyarwanda uhamye ,EAR Diyosezi ya Shyira isanzwe ikora, inagira uruhare runini mu kunganira leta muri gahunda z’uburezi bufite ireme, aho bafite amashuri kuva muy’inshuke abanza ayisumbuye na Kaminuza.

Urubyiruko rusaga 500 rweretswe uko ubuto bwabo aricyo gishoro cy’ubuzima bwabo 
Admin wa EAR Diyosezi ya Shyira yasabye uru rubyiruko guhatanira kuzavamo abayobozi beza

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERRE

UMUSEKE.RW/ GAKENKE