Goma: Umusirikare yarashe abantu 5

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Amakuru avuga ko abaturage b'i Goma bafashe umusirikare warasaga amasasu mu ijoro ryo ku Cyumweru (Photo Social Media)

Umusirikare wa Congo yarashe abantu batanu ashakisha inzira ngo ahunge abashakaga kumufata nyuma yo kwiba.

Byabaye ye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Mbere, ahagana saa tanu z’amanywa (11h00 a.m).

Mu gace kitwa Majengo, ku isko ryitwa “Ki 30” muri Komine ya Karisimbi, umuntu wambaye gisirikare yarashe abantu 5, amakuru avuga ko umuntu umwe cyangwa babiri bahasize ubuzima.

Ababibonye bavuga ko uriya musirikare yegereye umugore uvunja amafaranga, amwambura ayo yari afite yose.

Ngo habayeho kubanza guterana amagambo, ariko umugore abonye imbunda aremera atanga ayo mafaranga.

Abaturage babibonye batangiye gusatira uwo musirikare “umujura” kugira ngo bamufate, na we atangira kurasa ashakisha inzira anyuramo.

Umutangabuhamya yabwiye urubuga Actualite.cd ati “Umusirikare ufite imbunda yegereye umugore, amusaba kumuha amafaranga yose. Umugore yabanje kubyanga, abonye imbunda arayamuha. Ababonaga ibyo biba bakomereye umusirikare, nib wo yatangiye kurasa amasasu menshi ngo ashake aho anyura.”

Abo baturage bakomeje kukwiruka kuri uwo musirikare bamugeza ahitwa Vision 20-20 mu gace ka Buhene, icyo gihe yari akirimo kurasa amasasu.

Placide Nzilamba, Umunyabanga wa Sosiyete Civile muri Kivu ya Ruguru, avuga ko muri kiriya gikorwa bamenye ko hari umuntu umwe wapfuye, n’undi wakomeretse cyane.

- Advertisement -

Nyuma uriya musirikare yaje gufatwa na bagenzi be bahurujwe n’abaturage.

Uyu musirikare yajyanywe ku biro bya Sheferi ya Bukumu, aho mu cyumweru gishize habereye urubanza mu ruhame rw’abasirikare bakekwaho kwica abatwara moto.

Thierry Gasisiro, umwe mu bakora muri Sosiyete Civile muri Teritwari ya Nyiragongo, yagize ati “Igisambo cyarasaga amasasu menshi gishaka guhunga. Inzego z’umutekano zamenyeshejwe zifata igisambo zikijyana kuri Sheferi ya Bukumu…”

Urubuga Actualite.cd ruvuga ko mu cyumweru gishize ubundi bujura bwabereye ku iduka ricuruza telefoni ahitwa Nyirabichanganya, mu gace ka Majengo.

Mu cyumweru gishize abatwara moto batatu bishwe n’abasirikare bashakaga kubambura moto zabo, abandi barabyanga hariya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Abantu 7 bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu batangiye kuburanishwa.

Mu mujyi wa Goma amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, amasasu yaraye anihira muri Teritwari ya Nyiragongo.

Hari amakuru avuga ko abaturage biyemeje kwicungira umutekano bafashe umwe mu basirikare barasaga ayo masasu.

UMUSEKE.RW