Perezida wa Repubulika Paul kagame, yanenze abayobozi bahora mu nama aho kwita ku nshingano zabo.
Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozu baheruka gushyirwa muri Guverinoma.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa ibishoboka kugira ngo igihugu gitere imbere.
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi kurangwa n’ubushake bwo gukora kuko bwageza kuri byinshi.
Ati “Mugomba kugira ubushake bwo gukora, bwo kugera ku bintu vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka. Ibishoboka n’ibidashoboka ntibivange ngo byose bihagarare, ntihagire igikorwa. Ntabwo ari byo. Kwihutisha ibintu, utabyangije kandi, birashoboka, niko bikwiriye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ibyo aba asaba ari ibishoboka. Ati “Abantu ntabwo turi ibitangaza, ntabwo twakora ibidashoboka. Ibyo mvuga, ibyo dusaba ni ibishoboka, ntabwo mbaza umuntu uwo ari wese ibidashoboka.”
Umukuru w’igihugu yanenze abayobozi bahora mu nama bityo bakabura umwanya wo kwita ku nshingano zabo.
Yagize ati “ Inama muhoramo nayobewe icyo ikora .nkashaka abantu ,bakambwira ngo bari mu nama,nashaka undi bakambwira ngo ari mu nama,nkaba ndetse igitondo, nakongera ku mugoroba, bakambwira ngo ari mu nama, nindi? Ni yayindi yakomeje, mukora ryari? Ibyo mugiramo inama mubikora ryari ?
Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bagira gahunda aho guhora mu nama.
- Advertisement -
Ati “Reka nongere bagire inama nanone. Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa. Nusanga ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranye utya kandi iyo nama iri butware iminota 30 wenda , cyangwa ntirenza isaha kandi uvanemo iki, ndashakamo iki, abaje mu nama bose ndabavamo ibitekerezo byabo , biduhe gufata umwanzuro.”
Yasabye aba bayobozi kutirara ahubwo bagaharanira iterambere ry’Igihugu.
Ati “ Ibihe bishize twakoranye imirimo itandukanye kandi byinshi byiza byagezweho nta gushidikanya.Niba abayobozi bakorera igihugu bagera ku bintu byinshi byiza, ntabwo ari gihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyishimo ngo uhere aho ndetse habe haba ikibazo cyuko ibyo abantu bashimaga bibe basubira inyuma kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, wowe wishimye urangije wigira ku bindi. Ubu ni ukubaka.”
Abarahiye ni abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta icyenda n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
UMUSEKE.RW