Kamonyi: Umukobwa w’Imyaka 16  yarohamye mu cyuzi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Ingabire Henriette wo mu Mudugudu wa Bumbogo, we na bagenzi be bagiye kwidumbaguza mu cyuzi bagomeye, ararohama ahita ahasiga Ubuzima.

Iyi mpanuka yishe Ingabire yabereye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga ahagana saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko icyuzi yarohamyemo cyagomewe n’abantu binura umucanga.

Niyongira avuga ko nyakwigendera yajyanye n’abandi bakobwa batatu, batangira kwidumbaguza babiri baza kuvamo, noneho uyu Nyakwigendera afatwa n’isayo ahita apfa.

Ati “Umugezi wa Kimiyumbu nyakwigendera yarohamyemo abo bari kumwe ntibabimenya kugeza apfuye.”

Yavuze ko batabaje Inzego z’Ubugenzacyaha zirahagera zitangira gukora iperereza.

Gusa bamwe mu baturage babonye aho iyo mpanuka, bavuga ko Ingabire n’abo bari kumwe bari bagiye kuvoma amazi uyu witabyimana ahita agwa mu mazi menshi bagomeye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko Umurambo wa Ingabire Henriette wajyanywe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Buvuga ko nyir’ikirombe yinuraga umucanga nta cyangombwa afite, bombi n’uwagomeye amazi bahise bacika

- Advertisement -

Ingabire yavukanaga n’abana batatu bari basigaranye Umubyeyi umwe ubitaho(Maman).

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Kamonyi