Kiyovu Sports yeretse abafana abarimo Sugira bazifashishwa 2024-25

Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-25, abayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports, berekanye abakinnyi barimo Sugira Ernest bazifashishwa muri uyu mwaka w’mikino 2024-25.

Umuhango kwerekana aba bakinnyi, wabaye ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama kuri Chez Lando Hotel iherereye i Remera. Abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena, bari bawutumiwemo.

Mu bakinnyi iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka w’imikino, hagaragayemo Sugira Ernest ufatwa nka rutahizamu w’Abanyarwanda. Uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu bandi bagaragajwe na Kiyovu Sports, harimo Nsanzimfura Keddy wagarutse muri iyi kipe nyuma yo kuyizamukiramo akayivamo ajya muri APR FC. Harimo kandi abakinnyi bashya babiri bakomoka muri Gabon, hakaba Hamiss Cédric watangajwe ndetse na mugenzi we, Nshimirimana Jaspin na Emmanuel Okwi watangajwe adahari.

Abakinnyi bandi berekanywe, harimo Nzeyurwanda Djihad, Mbonyingabo Regis, Twahirwa Olivier “Timbo”, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Patrick, Guy Kazindu, Djibril, Nizigiyimana Karim, Denis, Tuyisenge Hakim, Bayo n’abandi.

Ikipe ya Kiyovu Sports izatangira shampiyona icakirana na AS Kigali tariki ya 16 Kanama 2024 kuri Kigali Péle Stadium.

Sugira Ernest yasinye amasezerano y ‘umwaka umwe muri Kiyovu Sports
Mbere yo kugaruka muri Kiyovu Sports, yaciye mu nzira zirimo gutizwa
Keddy yikojeje muri APR FC asanga si urwego rwe

UMUSEKE.RW