Minisitiri Nyirishema yaganiriye n’abayobora Amashyirahamwe y’Imikino

Nyuma yo kugirwa Minisitiri wa Siporo asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri Nyirishema Richard yatangiye inshingano ze abanza gukorana inama n’abayobozi b’Amashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda.

Ku wa mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ni bwo abagize Guverinoma y’u Rwanda barahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’mbere y’Abanyarwanda ko biteguye kuzakora neza inshingano bahawe n’Igihugu.

Mu barahiye, harimo Minisitiri wa Siporo mushya, Hon Nyirishema Richard wahoze ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [Ferwaba].

Nyuma y’igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri wa Siporo ucyuye igihe, Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri wamusimbuye, Nyirishema Richard, hakurikiyeho gahunda z’akazi kuri Minisitiri mushya.

Akimara guhabwa izi nshingano, yavuze ko mu byihutirwa agomba kwitaho, harimo gutega amatwi abafatanyabikorwa ba Minisiteri ya Siporo no kongera imbaraga mu kunoza ibitarabashije kugerwaho na mugenzi we yasimbuye.

Ikindi cyihutirwa yahise akora, Minisitiri Nyirishema, yahise akorana inama n’abayobozi bose bayobora amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda. Amakuru avuga ko iyi nama yari igamije kumenyana no kwiha icyerekezo cya Siporo y’u Rwanda, no guhuza imbaraga mu kuyiteza imbere.

Minisitiri wa Siporo, afite umukoro wa byinshi birimo kongera kuzamura ireme rya Siporo, kongera Ibikorwaremezo birimo ibibuga byinshi mu Midugudu aho abato bakinira, kongera umubare w’abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga mu mikino itandukanye n’ibindi.

Habanje igikorwa cy’Ihererekanyabubasha
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema yavuze ko biteguye gutega amatwi abafatanyabikorwa b’iyi Minisiteri
Hakurikiyeho kuganira n’abayobozi b’Amashyirahamwe y’Imikino
Biyemeje guhuza imbaraga

UMUSEKE.RW