MTN Rwanda yagize icyo ivuga ku bwambuzi no gusiragiza abaturage ishinjwa

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN , yavuze ko yatangiye gusubiza amafaranga abaturage bayishinjaga kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafataga nk’ubujura.

Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ikibazo cyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe bakanoherezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura kandi nyamara batarigeze bazifata bakibaza ukuntu biba byagenze ngo batwarwe amafaranga yabo.

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN yasohoye itangazo ivuga ko yemera ko koko iryo kosa ryabaye ndetse yiyemeza gusubiza amafaranga y’abambuwe nayo.

Iti “Mu gikorwa cyo kwishyuza abafashe telefoni muri serivisi ya Macye Macye cyabaye tariki ya 18 Kanama 2024,bamwe mu bakiriya bacu batumenyesheje ko bishyujwe ideni rya Macye Macye kandi batarafashetelefoni muri iyo serivisi.

Ikomeza igira iti “ Tumaze gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo, twasanze ko hari bamwe bishyujwe kandi batarafashe telefoni zabo muri serivis ya Macye Macye bityo dutangira igikorwa cyo kubasubiza amafaranga yabo kuri Momo cyarangiye tariki ya 27 Kanama 2024.”

Iyi sosiyete yiseguye ku bakiriya ndetse no ku mbogamizi byaba byarateje.

UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -