Muhazi na Musanze zaguye miswi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Muhazi United yaguye miswi 0-0 na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024, kuri Stade y’Akarere ka Ngoma saa Cyenda z’amanywa.

Ku ikubitiro, uyu mukino wari uteganyijwe kwakirwa na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, ariko nyuma y’uko iyi kipe yo mu Majyaruguru igaragaje impunge z’uko iyi stade izaba iri kuberaho Imurikagurisha (Expo) hanzurwa ko ubera i Ngoma.

Ikindi kandi cyakomezaga uyu mukino ni uko Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yakoreraga izi nshingano muri Musanze FC mu mwaka w’imikino ushize, aho atanavuye neza.

Muhazi United ni yo yafunguye amazamu hakiri cyane ku munota wa 15 binyuze kuri Dikoume Kouathe Marcel Yvan.

Musanze FC yahise yongera akagufu mu mikinire yayo kugira ngo bajye kuruhuka imaze kugombora. Byaje kuyihira ku munota wa kane mu y’inyongera, ubwo  rutahizamu Sunday Inemesit yashyiraga umupira mu nshundura.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Nigeria asanzwe amenyereye gukinira kuri iki kibuga kuko umwaka w’imikino ushize yakiniraga Étoile de l’Est kuri ubu yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Buri kipe yaje mu gice cya kabiri cy’umukino icungana na ngenzi yayo kugira ngo idatsindwa igitego kukigombora bikaba ingorabahizi. Ibi byatumye umukino ugera ku musozo amakipe yombi agabanye amanota.

Mu mikino yabaye ku wa Kane, tariki 15 Kanama, ubwo Shampiyona yatangiraga, Bugesera na Amagaju baguye miswi 0-0, Gorilla FC itsinda Vision igitego 1-0, mu gihe Mukura VS na yo yatsindiwe mu rugo na Gasogi United igitego 1-0.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo hashize Rayon Sports yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium.

APR FC na Police FC zitakinnye Shampiyona muri izi mpera z’icyumweru kubera Imikino Nyafurika zakinaga, zo zizakina ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izakira Rutsiro kuri Kigali Péle Stadium, mu gihe Police FC yo izaba yasuye Etincelles i Rubavu.

Rutahizamu, Samson Babuwa nta gitego yabonye
Umunya-Cameroun, Dikoume Kouathe Marcel Yvan, ni we watsindiye Muhazi United
Ni umukino wayobowe n’Umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel
Abakinnyi 11 Musanze FC yabanjemo
Abo Muhazi United yabanjemo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW