Perezida Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame arahira

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Kane, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro yari yakubise yuzuye.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.

Irahira rya Perezida Kagame ryitabiriwe n’abaperezida barenga 20, abakuru ba za Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru.

Batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye na bo bitabiriye ibi birori.

Nta ntumwa ihagarariye u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo abonetse muri ibi birori.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baturutse mu mfuruka zose z’igihugu bazindutse mu gitondo cya kare berekeza kuri Stade Amahoro aho Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda.

Abahanzi barimo Riderman, Bwiza, King James, Ariel Wayz na Senderi bashimishije abitabiriye uyu muhango muri Stade Amahoro.

Abasangiza b’amagambo kuri uyu munsi yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami.

Ku rundi ruhande, Col Innocent Munyengabe ni we wasobanuye ibijyanye n’akarasisi n’indi mihango ya gisirikare.

- Advertisement -

Akarasisi kakozwe n’amasibo y’Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi b’u Rwanda yose hamwe 12.

Ni akarasisi kakozwe mu Kinyarwanda bitandukanye n’uko mu bihe byashize kakorwaga mu Cyongereza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yahawe umwanya, yakira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo ni we wakiriye indahiro ya Perezida Kagame imbere y’imbaga y’Abanyarwanda.

Azamuye ukuboko kwe kw’Iburyo, Paul Kagame yagize ati “Njyewe Paul Kagame ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: Ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

Nyuma y’indahiro, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yashyikirijwe ibirango bya Repubulika y’u Rwanda, birimo Itegeko Nshinga, Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda, Ikirangantego, ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, amushyikiriza Inkota n’Ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe. Ni inshuro imwe yarahiriye kuruyobora muri manda y’inzibacyuho.

Perezida Kagame yarahiye kurahira manda y’imyaka itanu

Perezida Paul Kagame arahira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW