Perezida wa Kiyovu ategerejwe i Kigali kuri iki Cyumweru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe yaragiye gusura Umuryango we utuye muri Canada, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David ategerejwe i Kigali mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Ubwo yari akimara gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu myaka itatu iri imbere, Nkurunziza David yahise ajya muri Canada gusura Umuryango we uhatuye ndetse no gukora akazi ke asanzwe.

Nyuma y’amakuru yakomeje kuvugwa ko yataye ikipe atazagaruka, Nkurunziza David ategerejwe i Kigali Saa Moya z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Gusa n’ubwo yari muri Canada, uyu muyobozi yakomeje gukora akazi afatanyije n’abandi bafatanyije kuyobora Urucaca.

Amakuru meza aherutse kumvikana mu matwi y’Abayovu, ni ayavugaga ko ibihano iyi kipe yari yarafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi, FIFA, byo kutagura abakinnyi kubera abari bayireze, byamaze gukurwaho nyuma y’uko yishyuye aba bakinnyi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe yo ku Mumena yamaze gusinyisha Hamiss Cédric amasezerano y’umwaka umwe.

Perezida wa Kiyovu Sports ategerejwe i Kigali kuri iki Cyumweru

UMUSEKE.RW