Rayon Sports WFC yerekeje muri CECAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports y’abari n’abategarugori yerekeje muri Éthiopie mu Irushanwa ryo gushaka Itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League y’Abagore.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Kanama, itsinda rigari riyobowe n’Umunyamabanga wa Rayon Sports y’Abagabo, Namenye Patrick, ni bwo ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe mu rugendo rugana i Addis Ababa muri Ethiopia, ahagomba kubera iri rushanwa.

Umutoza Rwaka Claude yajyanye abakinnyi 21 barimo abashya umunani bongewemo muri iyi mpeshyi, mu gihe babiri gusa bafite ibibazo by’imvune ari bo basigaye mu Rwanda.

Itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League iri gushakirwa mu bice (zone) bitandatu bya Afurika, aho Rayon Sports izaba ishakira itike mu gace ka CECAFA.

Agace ka CECAFA kagizwe n’amatsinda abiri, Gikundiro ikaba iri mu itsinda A hamwe na CBE FC yo muri Éthiopie, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

Itsinda B ryo ririmo Simba Queens FC yo muri Tanzania, PVP Buyenzi y’i Burundi, Minnows FAD FC yo muri Djibouti na Kawempe Muslim FC yo muri Uganda.

Iri rushanwa ryo gushaka uzahagararira agace ka CECAFA rizatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, tariki 17 Kanama rizasozwe tariki 31 Kanama.

Amakipe atandatu azaba aya mbere mu bice bitandatu by’umugabane azabanza guhataniramo, ari byo CECAFA irimo Rayon Sports yo mu Rwanda, COSAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A na WAFU B, ni yo azakina imikino ya nyuma izaba mu Ugushyingo 2024, hamenyekana ikipe izegukana igikombe kibitswe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

SG Patrick na Claude, baherekeje ikipe
Umutoza mukuru, Rwaka Claude
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Axella
Mukandayisenga Jeanine yitezweho byinshi muri iri rushanwa
Icyizere kiragaragara mu maso
Itsinda ryajyanye n’ikipe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -