Abikorera bahawe umukoro wo kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nzabonimpa Deogratias yasabye abikorera yasabye abikorera gushora imari mu kiyaga cya kivu hakaba nka Miami

Rubavu: Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burasaba abikorera kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu, bakahashora imari ndetse bakanitegura gutangira ubuhahirane bukoreshejwe aya mazi kuko icyambu mpuzamahanga cya Rubavu cyuzuye.

Ibi babisabwe n’abayobozi batandukanye ubwo barimo kwishimira ibya bagezeho muri uyu mwaka no kuba amatora yaragenze neza.

ACP Elias Mwesigye ukuriye ishami rya Polisi rikorera mu mazi agendeye ku cyambu cyuzuye yabwiye abikorera ko ibisabwa byose bihari kugira ngo ubuhahirane mpuzamipaka bukorwe abantu babashe kwiteza imbere.

Ati “Abashoboye ni ugukora keretse nimwinanirwa, umutekano urahari ibisabwa byose birahari kugira ngo abantu batere imbere bakoresheje aya mazi. Hamaze kubakwa ibyambu bine byagombaga no kubakwa muri RDC ariko kubera akajagari kabo ntibyagenda neza ariko hari hagamijwe koroshya ubuhahirane.”

Yashoje abasaba kubyaza umusaruro agace k’umukandara wa kivu n’ikiyaga kuko byagaragaye ko ari ahantu nyaburanga hakundwa naba mukerarugendo.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu Niyonsaba Mabete Dieudonne,yavuze ko bagiye guhera ku nyubako nshya zizahindura isura y’umugi anasaba bagenzi be kwegera ikiyaga cya kivu.

Ati “Kuri ubu icyuhitirwa ni uguhindura ishusho y’umugi kuko turacyafite ibibanza byubatse, cyangwa ibirimo inzu zishaje birasaba ko abantu bishyira hamwe, bakazamura inyubako zijyanye n’umugi. Hari bamwe batangiye turimo gusaba n’abandi ko babikora, tunabasaba ko bashyira imbaraga mu bucuruzi bukoresha amazi kuko ibikorwa remezo byuzuye.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yasabye abikorera kwishyira hamwe bakubaka amazu y’ubucuruzi, anabagira inama yo kubyazaumusaruro umusozi uri hejuru y’ikiyaga cya Kivu.

Ati “Ndasaba abikorera kuba mwareba uko mwajya mukorana, mugashyira hamwe ibibanza bibiri bikavamo inzu nini, mukayizamura birenze uko umwe yari kuyizamura, hari abatangiye kubikora ariko biracyari hasi.”

- Advertisement -

Muri Kanama 2022 Abikorera  bo mu Karere ka Rubavu bakoreye urugendo shuri mu bice bitandukanye birimo Musanze, aho basuye isoko ryaho bakifuza ko n’irya Gisenyi ryaba rimeze nkaryo n’izindi nyubako zikomeye zirimo kubakwa muri uyu mujyi bahize kuvugurura umujyi wabo nk’uko bagenzi babo babigenza.

ACP Elias Mwesigye ukuriye ishami rya Polisi rikorera mu mazi agendeye ku cyambu cyuzuye yabwiye abikorera ko ibisabwa byose bihari kugirango ubuhahirane mpuzamipaka bukorwe
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi birori

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW i Rubavu