Rubavu: Metcalfe na Kramer begukanye irushanwa rya Ironman 70.3

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Raoul Metcalfe ni we wegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya IRONMAN 70

Umwongereza Raoul Metcalfe yegukanye isiganwa rya Ironman 70.3 ryabaye Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu akoresheje amasaha ane, iminota 35 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Marcel Krug, mu gihe Iradukunda Eric yabaye uwa kane.

Mu bagore, Umuholandikazi Barber Kramer ni we wegukanye iri siganwa “Ironman 70.3″bikaba ari n’inshuro ya gatatu aritwaye yikurikiranya kuva ryatangira kubera mu Rwanda (2022, 2023 na 2024).

Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe na Twibanire Damascène wakinnye koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye gusiganwa ku igare na Mutabazi Emmanuel wasiganwe ku maguru ni yo yasoje ari iya mbere, bakaba bakoresheje amasaha ane, iminota irindwi n’amasegonda 25.

Abakinnyi bitwaye neza bahise babona itike yo kuzarushanwa muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera i Marbella muri Espagne kuva tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2024.

Mu mwaka ushize abanyarwanda bitwaye neza kuko ryegukanywe na Ishimwe Héritier mu gihe ikipe yari igizwe na Bigirimana yari igizwe na Bigirimana Jean De Dieu, Mugisha Moïse na Mutabazi Emmanuel nayo iba iya mbere mu guhererekanya.

Umuyobozi wa RDB Gatare Francis aganiriza ikipe y’u Rwanda
Raoul Metcalfe ni we wegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya IRONMAN 70
Raoul Metcalfe ni we wegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya IRONMAN 70
MinisitiriMunyangaju Aurole hamwe n’ikipe y’u Rwanda

Hagaragayemo abakuze bitabiriye iri rushanwa
Minisitiri Mimosa Munyangaju
Minisitiri wa Siporo hamwe n’abayobozi mbere yo gutangiza irushanwa

MUKWAYA OLIVIE 

UMUSEKE.RW i Rubavu