Rudakubana w’imyaka 17 arakekwaho gutera icyuma abana, hagapfa batatu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Rudakubana ukekwaho kwica abana batatu

Rudakubana Muganwa Axel w’imyaka 17 y’amavuko arakekwaho gutera icyuma abantu 10, hagapfa abana batatu ubwo bari mu ishuri ryo kubyina mu gace ka Southport mu mujyi wa Merseyside mu Bwongereza.

Icyi cyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa mbere, tariki 29 Nyakanga 2024, ubwo yakomeretsaga abana umunani n’abantu bakuru babiri.

The Guardian yatangaje ko iki gitero cyahise kigwamo abana batatu barimo Alice Dasilva Aguiar w’imyaka icyenda y’amavuko, Bebe King w’imyaka itandatu y’amavuko na Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi y’amavuko.

Rudakubana w’imyaka 17 y’amavuko kuri uyu wa Kane nibwo yitabye urukiko rwa Liverpool.

The Guardian yatangaje ko yagejejwe ku rukiko mu mudoka yijimye yo mu bwoko bwi ‘Van’ arinzwe n’abapolisi benshi.

Amazina ye yari yabanje kugirwa ibanga kuko ataruzuza imyaka y’ubukure, ariko umucamanza Andrew Menary avuga ko kugira ngo bace ibihuha muri rubanda akwiriye gutangazwa amazina ye.

Nyuma y’icyo gitero habaye imyigaragambyo ikomeye imbere y’Umusigiti uherereye i Liverpool, aho abaturage bari baketse ko uwo ukekwaho guhitana abana yaba hari aho ahuriye n’abakora iterabwoba.

Uyu ukekwa azuzuza imyaka 18 y’amavuko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, yavukiye i Cardiff mu Bwongereza.

Azongera kujya mu Rukiko rw’i Liverpool tariki 25 Ukwakira 2024, asomerwa ibyaha arengwa ari nabwo urubanza mu mizi ruzatangira.

- Advertisement -
Abana batatu bikekwa ko bahitanywe na Rudakubana Axel akoresheje icyuma
Indabo zo guha icyubahiro abo bana
Rudakubana ukekwaho kwica abana batatu

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW