Rusizi: Hegitare zisaga 10 z’ishyamba  zafashwe n’inkongi

Mu Mudugudu wa Nyabigoma, Akagari ka Murwa mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba ,amashyamba atanu y’abaturage ya Hegitari zisaga 10 y’umukandara wa Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Umuturage uturiye imirima yatangiriyemo iyi nkongi  yavuze ko yatangiye  kuwa 22 Kanama 2024  mu mirima y’abaturage bagerageza kuyizimya

Ati”’Abaturage hafi ya bose b’Akagari ka Murwa twatangiye kuzimya umumya umuriro saa kumi n’imwe z’umugoro batugeza mu ma saa moya z’ijoro”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko uyu muriro bawuzimije mu minsi itatu ikurikiranye.

Ati”Ku wa Gatanu  tariki 23 Kanama 2024 saa saba z’amanywa tubona ku mukandara wa Nyungwe umuriro ubaye mwinshi dusubira kuzimya  wazimye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024″.

Nubwo inkongi yibasiye amashyamba n’imirima y’abaturage igafata  n’umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,Ku bw’amahirwe iyi pariki ntiyafashwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yabwiye UMUSEKE ko   nubwo hataramenyekana icyateye inkongi  yemeje ko Hegitari zisaga 10 z’amashyamba y’abaturage zahiye.

At”Nti twapimye n’ibikoresho byabugenewe ugereranyije ahahiye hose hamwe n’amashyamba y’abaturage ni hegitari zirenga 10″.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko hagishakishwa uwaba yayiteye,anibutsa abaturage ko muri iki gihe cy’impeshyi bakwiye kwirinda icyatuma habaho inkongi y’umuriro.

- Advertisement -

Umwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Kanama,Inkongi y’umuriro yibasiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu gice giherereye muri uyu murenge wa Bweyeye hashya , hashya gegitare 15.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ RUSIZI.