Isheja Sandrine Butera wari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, aho azaba yungirije Barore Cleophas.
Ni ibikubiye mu Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro.
Ni inama y’Abaminisitiri ya mbere yahurije hamwe Guverinoma yari iherutse kurahira nyuma yo gushyirwaho n’Umukuru w”Igihugu.
Iyi nama yashyize mu mirimo bamwe mu bayobozi barimo n’Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Ku myaka 35 y’amavuko, Sandrine ni umunyamakuru, Umuhuza mu bitaramo, ‘MC, Umukangurambaga, ‘Motivational Speaker’, Umutwazi w’Imodoka zo mu masiganwa ndetse akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu byijyane n’Uburinganire, Umuco n’Iterambere.
Uyu yari asanzwe ari umunyamakuru ukunzwe kuri Radio ‘Kiss Fm’ .
Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Ni mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye.
Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW