Ubushita bw’inkende bwageze muri Uganda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yameje ko abantu babiri bagaragayeho indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka “Monkeypox”.

Ku wa Gatanu, nibwo abo bantu bari baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basanzwemo iyo ndwara mu Karere ka Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda.

Henry Mwebesa, Umuyobozi mukuru mu kigo cy’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko hari abagera ku icyenda baketsweho ubushita bw’inkende mu Mijyi ya Mpondwe na Bwera iri hafi n’umupaka na RD Congo.

Abaketsweho ubwo bushita bw’inkende bari gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bareba niba bataranduye.

Uganda itangaje ubwandu bw’ubushita bw’inkende nyuma y’u Rwanda, Kenya, u Burundi, RD Congo no muri Centrafrique.

Indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka “Monkeypox’ yandurira ku gukoranaho n’uruhu rw’uwayanduye.

Ishobora kwandurira mu bitonyanga bito cyane byo mu buhumekero no mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibimenyetso byayo birimo nko gusesa ibiheri ku mubiri, kugira ibisebe mu kanwa no mu myanya ndangagitsina.

Ubusanzwe ikira nta kibazo mu byumweru biri hagati ya bibiri na bine, gusa abo yakariye bisaba ko bavurwa byihariye.

- Advertisement -

Kugeza ubu mu Rwanda abantu babiri nibo byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ko ari bo bayirwaye.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW