Umugabo watemye mugenzi we bapfuye umugore yishyikirije RIB

Kayitani Germain wo mu Karere ka Muhanga ushinjwa gutema mugenzi we witwa Ndagirijwe Jerôme yishyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024.

 

Kayitani Germain yabanje guhamagara akimara gufata icyemezo cyo kwijyana kuri Stasiyo y’Ubugenzuzi avuga ko yasanze kwihisha Ubutabera akurikiranyweho iki cyaha cyo gutema umugabo mugenzi we bitakunda.

 

Uyu muturage bavuganye yabwiye UMUSEKE ko yamuhamagaye saa kumi n’ebyiri amubwira ko yari amaze iminsi ibiri yihishe mu Mudugudu wa Kazika, Akagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Rongi.

 

Kayitani Germain amubwira ko yagiye kwihisha mu baturage bahatuye yavuraga mu buryo bwa gakondo kuko ngo niwo mwuga asanzwe akora.

 

Uwo bavuganye kandi yamubwiye ko yabonaga abo mu muryango wa Ndagirijwe Jerôme bashobora kumugirira nabi kuko usibye kumushinja ko yatemye Ndagirijwe, bamurega ko yanambuye uwo yatemye amafaranga na Telefoni.

 

- Advertisement -

Uyu muturage wavuganye na UMUSEKE yagize ati “Ubu tuvugana ari mu maboko y’Ubugenzacyaha yatangiye kubazwa”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald avuga ko bavugishije Inzego z’Ubugenzacyaha zikorera iKiyumba zemera ko yahageze ndetse zatangiye kumuhata ibibazo.

INKURU YABANJE…..

Muhanga: Umugabo yatemye mugenzi we bapfa umugore

MUHIZI ELISEE 

UMUSEKE.RW i Muhanga