Umunyarwanda uhagarariye Loni muri Centrafrique yakiriye  Maj Gen Nyakarundi

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique,akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Valentine Rugwabiza, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024 yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi.

Major General Vincent Nyakarundi yari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Valentine Rugwabiza yavuze ko Loni ishima umusanzu Ingabo z’u Rwanda zitanga mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu no kuba zikomeje kuba intangarugero mu kurangiza neza inshingano zahawe muri iki gihugu zirimo gucunga umutekano no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, ubwo yari mu muhango wo  kwinjiza mu ngabo abasirikare 634 bashya ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufatanya na Centrafrique.

Ati “Ndagira ngo nongere mbabwire ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushake bwo gukomeza gukorana na mwe,mu kwigisha ingabo za Centrafrique , bitari ku rwego rw’abasirikare bato gusa ahubwo no mu bindi byiciro by’amasomo ya gisirikare.”

Ingabo ziri mu butumwa bwa MUNUSCA muri Centrafrique uretse gucungira umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu, bakora ibikorwa by’ubuvuzi birimo kubaga abakomeretse no kubitaho muri rusange,kuvura amenyo, kugorora ingingo n’ibindi.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yaganiriye n’ingabo z’u Rwanda ziri centrafrique

usibye gucunga umutekano, RDF ikora n’ibikorwa by’ubuvuzi muri Centrafrique
Hatewe igiti gishimangira amahoro n’ubumwe muri iki gihugu

UMUSEKE.RW