Umusirikare wa FARDC yarashe amasasu menshi ayerekeza mu Rwanda (VIDEO)

Rubavu: Mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa kane, umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC ubwo yari mu butaka bugize urubibi bwa Congo n’u Rwanda yarashe amasasu menshi arekeza mu Rwanda.

Aya masasu yarashwe agana ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu yishe cyangwa ngo amukomeretse, ndetse nta n’icyo yangije gusa bagenzi b’uriya musirikare bahise bamusubiza inyuma.

Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zatangiye gukurikirana uko byifashe.

Umuturage uturiye umupaka wa Petite Barriere avuga ko uyu musirikare wa Congo yarashe amasasu menshi, byavuyemo kuba Abanyarwanda barimo gutinya kwambuka bajya muri Congo.

Ati “Yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse, ubu ku mupaka abaturage bo mu Rwanda batangiye gutinya kujya i Goma, ndabona n’Abanyecongo barimo gutaha.”

UKO BYAGENZE

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW i Rubavu