Abantu 11 bamaze kurega P Diddy kubasambya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuraperi P Diddy

Abantu 11 ni bo bamaze gutanga ibirego bashinja umuraperi Sean Combs, uzwi nka P. Diddy, aregwa gusambanya abantu ku gahato no kubikuramo inyungu.

Yafashwe mu cyumweru gishize i New York nyuma y’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’urugomo, ibirego bimwe bihera mu myaka ya 1990.

Thalia Graves, yabaye umuntu wa 11 urega P Diddy kumusambanya ku gahato.

Avuga Diddy n’umurinzi we bamufashe, bakamuhambira, bakamusambanya ku ngufu mu 2001 kandi bagafata amashusho y’icyo gikorwa.

P.Diddy w’imyaka 54, yafashwe tariki 16 Nzeri muri hoteli y’i New York ku byaha by’umugambi wo kuvana inyungu mu byaha, gukoresha abantu imibonano igamije inyungu ku ngufu no gutwara abantu hagamije kubakoresha uburaya.

Abashinjacyaha ku rwego rwa leta baramushinja kurema uruganda rw’ubugizi bwa nabi aho yahohoteraga, yakangaga, kandi agahatira abagore n’abandi bantu iruhande rwe guhaza irari rye ry’igitsina, kurinda izina rye, no guhishira iyo myitwarire ye.

Bavuga ko Diddy yakoreshaga ibiyobyabwenge, urugomo n’imbaraga z’izina rye mu kureshya abagore mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu birori byashoboraga kumara iminsi bitaga “Freak Offs”.

BBC ivuga ko abashinjacyaha bavuga kandi ko bavumbuye imbunda, amasasu n’amacupa arenga 1,000 y’amavuta yo kubobeza imibonano mpuzabitsina mu gusaka inzu za Diddy i Miami n’i Los Angeles muri Werurwe(3) uyu mwaka.

Bivugwa ko abashinjacyaha bavuganye n’abatangabuhamya benshi bakoranye na Diddy Combs na bamwe mu bari kumurega muri iyi minsi, kandi bagifunguye imiryango ku bandi bashobora kuzana ibindi birego.

- Advertisement -

P Diddy ahakana ibyaha ashinjwa kandi umunyamategeko we yabwiye abanyamakuru ko Diddy ari “umurwanyi udatewe ubwoba n’ibi birego”.

Combs ubu afungiye muri gereza ya Brooklyn, gereza izwiho kubamo urugomo rukabije no kudafata neza imfungwa.

Iyi gereza ifite ibyumba byagenewe imfungwa zidasanzwe. Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko Diddy ari muri kimwe muri ibyo byumba aho ari kumwe na Sam Bankman-Fried wahamwe n’ubushukanyi mu bya cryptocurrency.

Itsinda ry’abanyamategeko be ryasabye ko arekurwa akaburana adafunze kubera “imibereho mibi” muri iyo gereza, ariko abashinjacyaha bavuga ko yateje impungenge zikomeye zo kuba yahunga n’indege. Amaze kwangirwa kabiri kurekurwa by’agateganyo.

P.Diddy ahamwe n’ibyaha aregwa ashobora gufungwa hagati y’imyaka 15 n’igifungo cya burundu.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *