Abapolisi bashinjwa urupfu rw’uwaguye’ Transit Center’ babihakanye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abapolisi bakurikiranyweho urupfu rw’uwaguye’ Transit Center’ bahakabye ibyo baregwa

Abantu 11 barimo abapolisi batatu na DASSO baburanye bavuga ko uwaguye muri ‘Transit Center’ i Nyanza atazize inkoni basaba ko bajyanwa kuburanira mu rundi rukiko.

Umucamanza yatangiye abaza umwe kuri umwe niba abaregwa bemera ibyaha baregwa ari byo gukubita no gukomeretsa kubushake  ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.

Abaregwa bose uko ari 11 barahakana icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu babiri muri bo baremera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Abo bemera kiriya cyaha ni Bizimana Jean Damascene na Nahimana Saleh naho abandi barimo abapolisi bari bafite ipeti rito(Peace) mu gipolisi aribo Uwamahoro Dative na Tuyisenge Yusuf, DASSO Niyorora Jean Claude n’uwahoze ari komanda wa Polisi sitasiyo ya Ntyazo IP Eustashe Ndayambaje, Umulisa Groliose wari umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo n’abandi  bo barahakana ibyaha byose baregwa.

Umucamanza Musabwa Innocent yabajije IP Eustashe Ndayambaje niba ibyaha aregwa abyemera, Ndayambaje mu gusubiza ati”Ahubwo ndatunguwe kuregwa ibyo byaha ntabwo mbyemera.”

Abaregwa n’abunganizi babo bashingiye kuri raporo yakozwe n’abahanga bakora mu kigo cya Rwanda Forensic Institute aho bavuze ko nyakwigendera yapfuye urupfu rusanzwe bityo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake baregwa bisunze ingingo z’amategeko bakemeza ko ugihamijwe ahanishwa igihano kitarenze imyaka itatu.

Bashingiye kuri ibyo bagaragaje inzitizi ko uru rubanza rudakwiye kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye ahubwo bakwiye kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruri mu karere ka Nyanza kuko arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha.

Abaregwa baravuga ko  Nyakwigendera Venant Habakurama yapfuye ariko abahanga bemeje ko yapfuye azize ko amaraso yipfunditse ntakomeze gutembera mu mubiri.

Me Habarurema François Xavier wunganira umwe mu baregwa ati”Iyo raporo yakozwe na Dr.Muvunyi Jean Baptiste na Dr.Nkurunziza Innocent ni ikemyetso Kamparamaka ko uwo nyakwigendera atazize inkoni.”

- Advertisement -

Me Habarurema akomeza avuga ko nyakwigendera yaba yaranyoye imiti gakondo nabyo byanatera gupfa kwe bigendanye ko yanapfuye aruka iyo miti.

Me Mpayimana Jean Paul umwe mu bunganizi b’uregwa nawe ati”Urukiko rwisumbuye rwa Huye hisunzwe ingingo z’amategeko ntirufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Me Munyankindi Kayiranga Innocent nawe wunganira Inspector of Police(IP) Eustashe Ndayambaje  ati”Eustashe aregwa bavugaga ko yatanze amabwiriza bagakubita abafungwa sinzi niba icyaha cyo gutanga amabwiriza kibaho nawe agasaba ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rukwiye kwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.”

Me Simeon Pierre nawe ati”Uwo muntu abamukubise bamuzizaga ko yanze kurya kuko yari umukusi (uwiyomoye ku badive) kandi no kutarya byatuma umuntu apfa.”

Ubushinjacyaha buravuga ko bajya gutanga ikirego bagendeye ku bikorwa byakozwe n’ingaraguka byateye aho habaye ibikorwa byo gukubita nabo barega bamwe muri bo baranabyiyemerera ko bakubise abantu benshi baje no kuvurwa bagacyira maze umwe muri bo aza no gupfa kandi gukubita babikoraga bafatanyije bose.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Komanda IP Eustashe Ndayambaje n’umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo Groliose batangaga amabwiriza bagakubita abafungwa.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Ubu se ntihari abategetsi batafashe umuhoro ngo bice umuntu mu gihe cya Jenoside ariko bagatanga amabwiriza ngo bice abantu, abo bategetsi se ntibaryozwa ayo mabwiriza batangaga kandi n’umupolisi muto Ndayambaje yayoboraga yanabitangiye ubuhamya ko Ndayambaje we ubwe yatangaga amabwiriza abafungwa bagakubitwa nizo nkoni bakubitwaga yasabye ko bazihisha.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso birimo amafoto ababaje yerekana uko abafungwa bo muri transit  bakubitwaga.

Urukiko rwiherereye rwanzura ko abakoze iyi raporo igaragaza urupfu rwa Nyakwigendera Venant Habakurama aribo Docteur Jean Baptiste Muvunyi na Docteur Nkurunziza Innocent bazaza gusobanura mu rukiko  byimbitse ibikubiye muri iyo raporo.

Abo baganga bazaza mu rukiko babazwe ibijyanye niyo raporo muri uku kwezi kwa Nzeri 2024.

Mu bantu 11 bakurikiranwe babiri muri bo urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwabarekuye by’agateganyo baburana badafunze ari bo uwari Komanda Inspector of Police (IP) Eustashe Ndayambaje n’umuhuzabikorwa wa Transit Center ya Ntyazo Groliose Umulisa, naho abandi barimo abapolisi, DASSO n’abandi bose uko ari icyenda barafunze mu igororero rya Huye.

Iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2023 aho hari umufungwa witwa Venant wo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza yapfuye yarafungiye  muri transit center.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *