Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo ( UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 bambitswe imidali y’ishimwe.
Ni imidali ishimangira ubwitange, n’umuhate wabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu.
Umuhango wo gushyikiriza iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU3-6) rikorera mu murwa mukuru, Juba, wayobowe na Christine Fossen, ukuriye ishami rya Polisi mu butumwa bwa Loni muri icyo gihugu.
Witabiriwe kandi na Commissioner of Police (CP) Felly Rutagerura Bahizi, ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu n’abo mu nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
Madamu Fossen yabashimiye umuhate na disipuline byabaranze mu kazi ko kurengera abaturage b’abasivili no gufasha Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNP) kwiyu baka mu bushobozi.
Yagize ati: “Iyi midali mwambitswe, ni iy’ishimwe ku bwitange bwaranze buri wese muri mwe, ibikorwa byanyu muri rusange bigatanga umusaruro mu kurengera abaturage b’abasivili no gushimangira amahoro n’umutekano muri iki gihugu.”
Yabagaragarije ko na nyuma yo gusoza inshingano mu butumwa, imidali bahawe izakomeza kubabera ikimenyetso kibatera imbaraga zo gukomeza gukora neza kurushaho n’ahandi bazaba bakorera.
CP Rutagerura nawe yashimiye abapolisi bahawe imidali, ibikorwa by’indashyikirwa byabaranze mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Itsinda RWAFPU3 rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi, riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.
- Advertisement -
SSP Uwamariya yashimiye UNMISS, ku buryo ibaba hafi bigatuma babasha kuzuza neza inshingano zabo.
Yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w’abaturage b’abasivili, babikomatanya n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutambamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, ashimira abapolisi ayoboye uko babyitwayemo hatitawe ku mbogamizi bagiye bahura na zo.
Itsinda RWAFPU3-6, muri iki gihe cy’umwaka umwe mu butumwa, ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange na tekiniki za Polisi zifashishwa mu bikorwa byo gufata no gufunga abacyekwaho ibyaha.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW