Amajyepfo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gushyira umuturage ku isonga

Abanyamuryango bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyepfo bahuriye hamwe biyemeza gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Mu busabane bwahuje abanyamuryango bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kwishimira ko Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yatowe kandi mu buryo bushimishije, abanyamuryango biyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga

Uwihoreye Marie  Jeanne wo mu karere ka Muhanga yabwiye UMUSEKE ko hari uruhare bo ubwabo bagomba gutanga kugirango umuturage ahore ku isonga.

Yagize ati”Umuryango FPR Inkotanyi ufite intumbero nziza kandi dufatanyije tugomba gukora ibishoboka umuturage agahora ku isonga.

Mugenzi we witwa Emmanuel Kayitana wo mu karere ka Kamonyi nawe yagize ati”Dufite inshingano zo kuvana abaturage mu bukene dufatanyije na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi hari ibibazo byaba biri mu  baturage tukihutira kubikemura.

Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi akanaba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwihutira kumva umuturage.

Yagize ati”Dukwiye gukemura ibibazo by’abaturage tubagezaho ibyo bagenerwa na leta kandi bakabigenerwa nta mbogamizi ibayeho bityo twishime ariko tunamenye ko hari urugendo dutegereje mu myaka itanu dushyira umuturage ku isonga.

Ibindi kandi aba banyamuryango bishimira harimo ingoro z’umuryango zimaze kubakwa nk’i Nyanza, Gisagara, Kamonyi na Huye.

Jeanne avuga ko intumbero bafite ari ugushyira umuturage kw’isonga
Kayitana avuga ko bashyize imbere gukemura ibibazo by’abaturage
Abayobozi bo mu turere nabo bari bitabiriye ubu busabane

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/AMAJYEPFO

- Advertisement -