Amavubi yimanye u Rwanda muri Libya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Igitego cya Nshuti Innocent, cyafashije Amavubi kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, kuri Tripoli International Stadium yitiriwe tariki ya 11 Kamena.

Wari umukino ukomeye kuko u Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ruyoboye Itsinda C, gusa na Libya byakinaga, imaze iminsi ihagaze neza.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino ni uko Libya itozwa na Milutin Sredojević ‘Micho’, watoje u Rwanda hagati ya 2011 na 2013.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye umukino ihererekanya neza. Mu minota 15 ya mbere y’umukino yari imaze kubona uburyo nka bubiri bukomeye, ariko Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent ntibabubyaza ibitego.

Libya itari yagakoze byinshi muri iyi minota, yaje gufungura amazamu ku munota wa 16 w’umukino. Abasore b’Amavubi batakaje umupira mu kibuga hagati, Abanya-Libya bahita bawusunikira rutahizamu Subhi Al Dhawi acika Manzi Thierry na Mutsinzi Ange, ateye umupira mu izamu Ntwari Fiacre ntiyabasha no kuwukoraho.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b’Amavubi bagiye ku gitutu cyo gushaka igitego, gusa uburyo Djihad Bizimana yabonye ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude ntiyawuboneza ku kirenge. Ubundi buryo bwashoboraga guhindura umukino bwabonetse kuri coup franc yari itewe neza mu rubuga rw’amahina rwa Libya, ku bw’amahirwe make Nshuti Innocent na Manzi Thierry ntibabasha kuwushyikira urinda urenga.

Ku munota wa 41 w’umukino, umutoza Torsten Spittler yakoze impinduka akuramo Kwizera Jojea wagaragazaga umunaniro w’urugendo rurerure yakoze ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze ashyiramo Samuel Gueulette. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Libya iyoboye umukino.

Nyuma y’iminota ibiri yonyine bagarutse mu gice cya kabiri, Nshuti Innocent yahaye ibyishimo Abanyarwanda benshi bari bakurikiye uyu mukino. Iki gitego cyavuye ku mupira Omborenga Fitina yarenguriye kapiteni Djihad, na we wahise azamura umupira mu rubuga rw’amahina usanga Nshuti ahagaze neza awushyira mu nshundura akoresheje umutwe.

- Advertisement -

Ubwugarizi bw’u Rwanda bwatangiye gukora amakosa menshi yari gutuma Libya ibavumba igitego. Bumwe mu buryo bwari buteje ibibazo, ni aho Omborenga Fitina bamwatse umupira maze bawuhinduye imbere y’izamu habura umuntu ukozaho ikirenge.

Umutoza Trosten yakoze izindi mpinduka ku munota wa 65 w’umukino kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati, Rubanguka Steve asimburwa na Mugisha Bonheur.

U Rwanda rwabonye amahirwe akomeye cyane yari kubyara igitego cya kabiri ku munota wa 67 gusa bayatera inyoni. Ubu buryo bukomeye bwaturutse ku mupira Niyomugabo Claude yahinduriye ku ruhande rw’ibumoso, ariko Nshuti Innocent awuteye akoresheje imoso arawuhusha.

Amavubu yongeye gukora izindi mpinduka mu minota 10 ya nyuma, Mugisha Gilbert wari hasi muri uyu mukino aha umwanya Mugisha Didier wa Police FC, naho Nshuti Innocent asimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Izi mpinduka nta kinini zahinduye ku ruhande rw’Amavubi, ahubwo ku munota wa nyuma Libya yari ibonye igitego cyari gushengura imitima y’Abanyarwanda, icyakora Ntwari Fiacre aratabara umupira awushyira muri koruneri, itagize icyo itanga.

Libya yakomeje gusatira cyane no mu minota itanu y’inyongera, ariko umusifuzi ahuha bwa nyuma mu ifirimbi amakipe yombi akigwa miswi igitego 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’Igihugu Amavubi irahita igaruka mu Rwanda yitegura umukino wa kabiri mu itsinda, aho izakira Nigeria ku wa Kabiri, 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro. Iyi Nigeria yo izakira Bénin mu mukino wa mbere muri iri itsinda ku wa 7 Nzeri.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Bizimana Djihad, yatanze umupira wavuyemo igitego
Nshuti Innocent, yagoye ba myugariro ba Libya
Amavubi yakuye inota rimwe hanze y’u Rwanda
Nshuti nyuma yo gutsinda igitego, yatanze ubutumwa
Byari ibyishimo
Akimara kubona izamu, yari mu byishimo
Igisobanuro cy’ibyishimo
Libya yarushirijwe ku kibuga cya yo
Libya n’Amavubi, byaguye miswi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *