Amavubi yijeje Abanyarwanda ibyishimo imbere ya Nigeria

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Amavubi ndetse n’umutoza mukuru, Torsten Frank Spittler, bijeje Abanyarwanda kuzatanga byose hakaboneka intsinzi ku mukino wa Nigeria, babasaba kuzaza gushyigikira ikipe y’Igihugu.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino ubanza wo mu itsinda rya D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, Abanyarwanda barahamagarirwa kuza gushyigikira Amavubi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere, umutoza mukuru w’Amavubi ndetse na kapiteni, Bizimana Djihadi, bijeje Abanyarwanda kuzabaha ibyishimo n’ubwo bibasaba imbaraga nyinshi.

Tersten yavuze ko bubaha Nigeria nk’Igihugu gikomeye muri ruhago ku Isi, ariko ko batazajya kugipfukamira ahubwo bazatanga byose kugira ngo bazahe ibyishimo Abanyarwanda.

Uyu mutoza yavuze ko yishimira ko abasore be bagerageza kumva ibyo abaha kandi ko imyumvire ya bo iri ku rwego rwo hejuru.

Kapiteni, Bizimana Djihadi, yavuze bazatanga 120-150% kugira ngo bazabashe guha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “Tuzatanga 120-150% kugira ngo turebe ko twazaha ibyishimo Abanyarwanda. Kuko utanze munsi y’aho, byaba bigoye kubona intsinzi. Turasaba Abanyarwanda kuzaza kudushyigikira ari benshi.”

Kapiteni w’Amavubi kandi, yavuze ko gukinira muri Stade Amahoro bizabatera akandi kanyabugabo.

Ati “Gukinira muri Stade nziza nk’iyi, ntibizatubera igihunga ahubwo ni izindi mbaraga twungutse zizatuzamura. Turashima Perezida wa Repubulika wayidayuhaye. Turizeza Abanyarwanda ko tuzatanga 150% by’imbaraga zacu kandi bizagenda neza.”

- Advertisement -

Amavubi azakina na Super Eagles ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro. Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota atatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’inota rimwe.

Bizimana Djihadi yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyigikira Amavubi
Amavubi yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cyegeranye na Stade Amahoro 
Baramwenyura

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *