Basketball Playoffs: Patriots na APR zongeye kubona intsinzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

APR BBC yasubiriye REG iyitsinda amanota 65-60, Patriots itsinda Kepler amanota 107-68, zombi zitera intambwe iziganisha ku mukino wa nyuma w’iya kamarampaka (Betpawa playoffs 2024).

Iyi mikino ya kabiri ya 1/2 yabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024, muri Petit Stade i Remera.

Umukino wabanje saa Kumi n’Imwe  ni uwahuje Patriots na Kepler BBC.

Patriots yatsinze umukino ubanza n’ubundi ni yo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza muri uyu mukino wa kabiri. Ibi ni na ko byagenze kuko itigeze itenguha abakunzi bayo.

Patriots yatwaye agace ka mbere ku manota  31-14, ihita inatwara agace ka kabiri ku manota 27-14 maze bajya kuruhuka bayoboye n’amanota 58-28.

Bakiva kuruhuka, Patriots yakomereje aho yari yasubikiye, itwara agace ka gatatu ku manota 29-19. Kepler iri gukina iyi mikino ku nshuro yayo ya mbere yaje gutwara agace ka nyuma ku manota 21-20, n’ubwo nta kinini byari kuyifasha. Umukino warangiye Patriots itsinze amanota 107-68 yiyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Umukino karundura wakurikiyeho ni uwahuje REG BBC na APR BBC saa Moya n’Igice.

REG BBC y’umutoza Ogoh Odaudu yaje mu mukino wa kabiri isabwa gutsinda ngo ibe yakwigarurira icyizere cyo gukomeza guhangana na APR BBC yayitsinze umukino wa mbere ku manota 92-91.

Agace ka mbere k’umukino karumbyemo amanota kuko karangiye REG BBC igatwaye ku manota 11-10. REG yongeye gutanga ubutumwa maze itwara agace ka kabiri ku manota 20-17, igice cya mbere kirangira iyoboye n’amanota 31 kuri 27 ya APR.

- Advertisement -

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaje mu gice cya kabiri yariye karungu, ihita itwara agace ka gatatu ku manota 15-14.  APR yongeye kwigaranzura bya burundu REG BBC mu gace ka nyuma, ikegukana ku manota 23-15.

Umukino warangiye APR isubiriye REG mu mukino wa kabiri ku manota 65-60, yiyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe ibitse.

Antino Jackson yatsinze amanota 21 muri uyu mukino, mu gihe Isaiah Miller yatsinze 19 ku ruhande rwa APR BBC.

Imikino ya gatatu itegerejwe ku wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024, ikazabera muri BK Arena.

Patriots BBC yongeye kubona intsinzi
Umukino wa Kepler BBC na Patriots BBC ni wo wabanje

 

Ni imikino iri kubera muri Petit Stade
Nshobozwa yongeye gufasha ikipe ye
REG BBC nanubu ntirabasha gutsinda APR BBC
Umukino wo wari mwiza ku mpande zombi
APR BBC ikomeje kwegera umukino wa nyuma
REG BBC ikomeje kugira ibihe bibi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW