Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu no ku mugabane wa Afurika [CHAN] cya 2024, kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Biteganyijwe ko CHAN ya 2024 izabera mu mijyi ya Dar es Salaam [Tanzania], Kampala [Uganda] ndetse na Nairobi muri Kenya. Iri rushanwa rizakinwa tariki 1-28 Gashyantare 2025. Ibi byemerejwe mu Nama yahuje Komite Nyobozi yabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 16 Nzeri 2024.
Biteganyijwe ko imikino yo gushaka itike y’ibihugu bizakina iri rushanwa, izatangira tariki 25-27 Ukwakira uyu mwaka. Ibihugu 19 ni byo biteganyijwe ko bizitabira iri rushanwa.
CHAN iheruka gukinwa, yabereye muri Algérie yegukanwa na Sénégal yatsinze Algérie ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wose.
Iri rushanwa ryaherukaga kubera muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, mu 2016 ubwo yaberaga mu Rwanda ikegukanwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubundi yari yabereye muri Sudan mu 2011.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Maroc, ni zo zibitse ibikombe bya CHAN byinshi kuko buri gihugu kibitse ibikombe bibiri. DRC yegukanye icya 2009 ubwo yari yakiriye iri rushanwa n’icya 2016 yakuye mu Rwanda.
Maroc ibitse icya 2018 n’icya 2020. Tunisie yo yegukanye icya 2011, Libya yegukana icya 2014 mu gihe Sénégal ibitse igiheruka cya 2022.
UMUSEKE.RW