Dr Usta Kaitesi yagizwe Senateri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Usta Kaitesi yagizwe Senateri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abasenateri bazafatanya n’abandi  imirimo yo mu Nteko Ishingamategeko barimo Dr  Usta Kaitesi.

Mu bandi Umukuru w’Igihugu yashyizeho barimo senateri Francois Xavier Kalinda wari usanzwe ari Perezida wa Sena, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Solina Nyirahabimana  wigeze kuba Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera usinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko

Dr Usta Kayitesi yari asanzwe ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,umwanya aheruka gusimburwaho  na Dr Doris Uwicyeza Picard.

Aba senateri  bagiyeho basanga abandi 12 batowe n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu , abatowe bahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’abatowe na  kaminuza n’amashuri makuru bya Leta .

Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu baboneke, Intara y’Amajyaruguru itorwamo babiri, iy’Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n’Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.

Manda ebyeri za Sena y’u Rwanda zabanje zamaraga imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa gusa kuri ubu itegeko ritaganya ko imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe.

Sena y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahame remezo.

TUYISHIMIRE Raymond & MUGIRANEZA THIERRY

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *