Haruna Niyonzima yongeye gusubiza abamwita umusaza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gukomeza kumwita umusaza no kuvuga ko nta mbaraga zo gukina agifite, Haruna Niyonzima uherutse gutandukana na Rayon Sports, yongeye kwibutsa abashidikanya ku mbaraga ze ko akizifite kandi ruhago itabera mu nzu ahubwo ibera ku karubanda.

Uko iminsi yicuma, ni ko bamwe mu bakurikira ruhago y’u Rwanda, bakomeza gusunikira Haruna Niyonzima guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga. Abavuga ibi bahamya ko uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, ashaje ndetse nta mbaraga zo gukina agifite.

Nyamara we, yagiye asubiza abafite iyo myumvire ko agifite imbaraga kandi ko ibyo avuga abigaragariza mu kibuga kuko umupira w’amaguru ubera kuri bose babireba, nta wabeshya undi hagati y’umukinnyi n’umufana.

Uyu mugabo aganira na B&B Kigali FM, ku nshuro ya kenshi yongeye gusubiza abamusajisha, abibutsa ko agifite imbaraga kandi we ibye abyerekanira mu kibuga. Yabibukije kandi ko ibye abikora mu buryo butungurana.

Ati “Ibintu byanjye byose biratungurana. Ariko Haruna uyu ureba, njyewe ndacyafite imbaraga. Ni yo mpamvu nasinyiye ikipe nka Rayon Sports. Ni yo kipe ya mbere ifite igitutu. Kwicara rero nkasinyira ikipe nka Rayon Sports, mbaye ntafite imbaraga nanjye ubwanjye naba nibeshya. Umupira w’amaguru nta bwo ukinirwa mu nzu ubera aho bose bareba.”

Haruna yanibukije abavuga ibi ko nta n’umwe wamubyaye ku buryo yaba azi imyaka ye cyangwa se yaba azi neza ko ashaje. Yakomeje avuga ko impamvu bamwe bakomeza kuvuga ko ashaje ari igihe baba bamaze bamubona mu kibuga kandi ibyo ntaho bihuriye.

Haruna Niyonzima yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato iwabo i Rubavu, aca muri Etincelles FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali. Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe nka Yanga SC, Simba SC na Al Ta’awon yo muri Libya yarimo kuva mu 2022 kugeza agarutse mu Rwanda muri uyu mwaka.

Uyu mugabo kandi yabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Amavubi. Ku myaka 34, Haruna yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 ndetse ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu bya bo.

Mu makipe yakiniye mu Rwanda, harimo AS Kigali
Haruna Niyonzima yabaye kapiteni w’Amavubi igihe kinini
Azwiho kuvugira bagenzi be
Yabanzagamo muri Al Ta’awon yo muri Libya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *