KAGAME ategerejwe muri Latvia

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Repubulika Paul, Kagame, ategerejwe muri Latvia mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ategerejwe  muri Latvia mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu  biteganyijwe ko rutangira  tariki ya 1 kugeza kuya 3 Ukwakira 2024 .

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda azaba agiriye mu gihugu cyo mu karere ka Baltique, ni na we Mukuru w’Igihugu cyo muri Afurika wa mbere uzaba asuye Latvia.

Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier  Nduhungirehe kuri X , yasobanuye ko muri uru ruzinduko, ku Isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’ hazatahwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n’abayobozi bakuru batandukanye ba Latvia , Perezida Edgars, Minisitiri w’Intebe Evikas Silinas .

Ibiganiro Perezida Kagame azagirana na Perezida Edgars bizibanda ku mubano w’u Rwanda na Latvia, ibibazo by’umutekano muri Afurika  ndetse n’ubutwererane n’imiryango mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko Ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira  hazanabaho ibiganiro bizahuza itsinda ry’u Rwanda ryaherekeje Perezida Kagame n’irya Latvia, bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru kizayoborwa n’Abakuru b’Ibihugu bombi.

Perezida Kagame na Edgars bazashyira indabo ku Kibumbano cy’Ubwigenge mu cyanya cyahariwe ubwigenge (Freedom Square).

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye  mu 2007.

Muri Nzeri 2023, Perezida Kagame yahuriye na Perezida Edgars Rinkēvičs wa Latvia i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo bari bagiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78.

- Advertisement -

Icyo gihe, Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku buryo u Rwanda na Latvia byakwifatanya mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse n’ishoramari

Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage.

 UMUSEKE.RW