Kamonyi: Inkongi yibasiye ishuri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inkongi yabaye ku wa Gatatu

Inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 yibasiye ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta (ESB Kamonyi).

Umuyobozi w’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta (ESB Kamonyi), Padiri Majyambere Jean D’Amour , yabwiye itangazamakuru ko inkongi yafashe inyubako abahungu bararagamo yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo hari umukozi wari mukazi ko gusudira.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera rikora ubutabazi bwibanze rizimya iyo nkongi itarafata izindi nyubako. Iyi nyubako yibasiwe n’iyi nkongi yakiraga abanyeshuri 120.

Iyi nkongi ntawayikomerekeyemo cyangwa ngo ahasige ubuzima kuko abantu bari hafi batabaye hakiri kare.

Iyi nkongi yangije ibikoresho byari biyirimo harimo matera n’ibitanda.

Padiri Majyambere yavuze ko bagiye kwihutira gushaka aho abana bazarara mu gihe bazaba bageze ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024.

Polisi igira inama abantu yo kujya bafatira ubwishingizi inyubako zabo mu gihe zibasiwe n’inkongi kugira ngo bubafashe kwishyura no gusana ibyangiritse.

Polisi igira inama kandi abantu kujya bitwararika igihe bari gukoresha umuriro w’amashanyarazi, kwitonda bakareba ko insinga z’amashanyarazi zifite ingufu zingana n’umuriro urimo ukoreshwa.

Polisi isaba kandi ko mu gihe abantu bashaka kugira ibyo basana ari byiza gushaka abatekinisiye babizi neza babyigiye by’umwihariko ab’amashanyarazi ndetse kandi ko mu gihe habaye inkongi bagomba kwihutira kuyimenyesha kugira ngo itabare hatarangirika byinshi.

- Advertisement -

Inkongi yibasiye ishuri yangiza ibintu bitandukanye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *