Kenya: Indege zongeye gutwara abagenzi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Indege ziva cyangwa zijya ku bibuga by’indege muri Kenya zongeye gusubukura imirimo nyuma y’uko zari zahagaze kubera imyigaragambyo yakorwaga n’abahakora.

Kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2024, Sosiyete z’indege nyinshi zatangazaga ko zahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya i Nairobi nyuma y’uko abakora ku bibuga by’indege bari baramukiye mu myigaragambyo.

Bamagana ko ‘leta ya Kenya ishaka gukodesha na Kompanyi yo mu Buhinde Adani Group ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport mu gihe cy’imyaka 30’.

Abigaragambya bavuga ko mu gihe ikibuga cy’indege cyava mu biganza bya leta batakaza imirimo kuko Sosiyete yazazana abakozi bayo.

Nyuma Leta ya Kenya yagiranye ibiganiro n’abahaharariye sendeke z’abakozi bakora mu by’indege za Gisivili, bemeranya ko basubukura imirimo.

Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byanditse ko bimwe mu byo bemeranyije harimo kuba iri huriro ry’abakora ku bibuga by’indege ryahawe inyandiko ryifuzaga zikubiyemo amakuru arambuye ku gukodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi na Sosiyete ya Adani Group yo mu Buhinde.

Iri huriro ry’abakozi rigiye gufata iminsi icumi ryiga kuri izi nyandiko, nyuma rizerekana ibyo ryazibonyemo rifiteho impungenge.

Impande zombi zizongera guhura nyuma y’iyo minsi 10, ibizava muri iyo nama akaba ari byo bizagena niba abakozi bashimye gusubira mu kazi mu buryo busanzwe.

Leta ya Kenya ivuga ko nta masezerano arasinywa hagati yayo na Adani Group kuko uwo mushinga ukiri gusuzumwa.

- Advertisement -

Gusa ko hakwiriye gushaka amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika kugira ngo azashorwe mu kwagura ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, cyongererwe ubushobozi.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW