Kenya: Yatwitswe n’uwari umukunzi we ahita yitaba Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihugu cya Kenya, Umunya-Uganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku maguru, yitabye Imana nyuma yo kumenwaho peteroli akanatwikwa n’umusore wigeze kuba umukunzi we.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, Cheptegei yari arwariye mu Bitaro bya Moi bihehereye mu Mujyi wa Eldoret, ari na ho yaguye.

Urupfu rw’uyu mukinnyi, rwemejwe n’Umuyobozi w’ibi Bitaro, Dr. Owen Menach. Yagize ati “Ku bw’amahirwe make, ingingo ze zose zahagaritse gukora mu ijoro ryakeye.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko raporo irambuye ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mugore wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, iza gutangwa kuri uyu wa Kane.

Cheptegei yari yangiritse cyane, kuko yahiye ku rwego rwa 80% nyuma yo gutwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya bigeze gukundana, amumennyeho peteroli.

Uyu musore witwa Dickson Ndiema Marangach, na we yahiye ku rwego rwa 30% ndetse nawe aracyakurikiranirwa ahavurirwa indembe.

Amakuru avuga ko ku Cyumweru gishize, Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli, yari aje gutwikisha uwo nyakwigendera wahoze ari umukunzi we.

Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi ba bo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.

- Advertisement -

Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari na ho yari atuye.

Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Uyu mugore wari ufite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma yo gutwikishwa peteroli

UMUSEKE.RW