Mai-Mai yahigiye kugaba ibitero ‘simusiga’ ku Banyamulenge

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gen William Amuri Yakutumba

Umuyobozi wa Mai-Mai, Gen William Amuri Yakutumba, yahigiye kugaba ibitero simusiga bigamije kwica no kuburabuza Abanyamulenge. Bamaze igihe bacurwa bufuni na buhoro n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mai-Mai Yakutumba ni umutwe w’inyeshyamba wiganjemo abo mu bwoko bw’Ababembe, washinzwe na Gen William Amuri Yakutumba, kuri ubu yafatiwe ibihano n’amahanga kubera ubwicanyi bw’indengakamere akorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 7 Nzeri 2024, Gen Yakutumba yakoresheje inama ahitwa mu Rugezi, mu gace ka Basimukuma muri Mutambala, teritwari ya Fizi, asaba abaturage kumushyigikira mu mushinga wo guhiga bukware Abanyamulenge.

Umutangabuhamya wari muri iyo nama yavuze ko abaturage basubije ko bashaka amahoro hagati yabo n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kuko ari abaturanyi babo.

Abavuga rikijyana mu Rugezi bakuriye inzira ku murima Gen Yakutumba n’ingabo zari zimuherekeje, bavuga ko barambiwe intambara, kuko zimaze imyaka myinshi zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abaturage, Gen Yakutumba yababwiye ko adashobora gusubira inyuma mu mushinga yafashe wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Yavuze ko yamaze kohereza abasirikare be i Bikarakara, imbere ya Kabingo na Gakangara, ahantu hasanzwe hatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Uyu mugambi wa Gen Yakutumba ni umusaruro w’inama zabaye muri Nyakanga, aho Depite Justin Bitakwira na bagenzi be biyemeje gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu karere k’imisozi miremire kugira ngo yirukane abo bise umwanzi, ari bo Abanyamulenge.

Uyu mudepite wanabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro yafatiwe ibihano na EU kubera gukoresha imvugo zibiba urwango n’ivangura ryibasira Abanyamulenge, bakomeje kwibasirwa ndetse bakagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro.

- Advertisement -

Sosiyete sivile muri Minembwe yashimye ubutwari bw’abaturage bo mu Rugezi, bitandukanyije na Gen Yakutumba wifuza kumena amaraso y’inzirakarengane.

Ruvuzangoma Rubibi Saint-Cadet, Perezida wa sosiyete sivile ya Minembwe, yasabye indi miryango kwitandukanya n’abantu bafite imigambi mibisha bashaka kuroha ako karere mu macakubiri.

Yabwiye UMUSEKE ko Guverinoma ya RDC igomba guhagarika gushyigikira Mai Mai Yakutumba, ikanafata inshingano zo kurinda abaturage bose nta kurobanura ubwoko.

Ati “Mu gihe bitabaye ibyo, Leta izafatwa nk’umufatanyacyaha mu byaha byose Mai Mai Yakutumba izaba yakoze.”

Ubwicanyi, iyicarubozo, gutotezwa, gucunaguzwa n’ibindi bikorwa bishengura ikiremwamuntu bikorerwa Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera ku rwego rw’aho kuba muri ubwo bwoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahindutse icyaha kitababarirwa.

Ni ibikorwa byasembuwe n’imvugo z’urwango zihamagarira abantu kwica abandi zumvikana mu bayobozi mu rwego rwa politiki, igisirikare, polisi, sosiyete sivile, abihayimana n’abandi.

Raporo ya Loni yo muri Kamena 2022, yagaragaje ko muri RDC hari ubwicanyi bushingiye ku bwoko bw’Abatutsi. Ushingiye ku mategeko mpuzamahanga akumira akanahana icyaha cya Jenoside, yemeje ko muri iki gihugu hari gukorwa Jenoside.

Gen William Amuri Yakutumba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *